Umubyeyi w’umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwica umwana we w’umuhungu amuziza kumara iminota 10 arira adahagarara nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri Virginia y’Uburengerazuba.
Igipolisi cy’ahitwa Bridgeport kivuga ko cyataye muri yombi Jeremy Kurt Shaffer w’imyaka 26 nyuma yo gushinjwa kwica umuhungu we w’ibyumweru 16 witwa Landyn Carder.
Shaffer yashinjijwe ibyaha birimo icy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa kabiri, kwiyicira umwana, guhohotera umwana no kutita ku mwana bikamuviramo urupfu. Yahise acumbikirwa muri gereza yitwa Tygart valley Regional Jail, aho kugirango afungurwe akurikiranwe ari hanze yasabwaga akayabo k’amadolari 750,000, naho yazahamwa n’icyaha akazakatirwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 40.

Nk’uko bitangazwa n’igipolisi, ngo abapolisi bahamagawe ku bitaro byitwa Ruby memorial Hospital, nyuma y’uko umwana yari amaze gusuzumwa bagasanga aravira mu bwonko.
Igipolisi cyaje kumenya ko Shaffer yari ari mu rugo ubwo umwana yakomerekaga, aho n’umuganga wamusuzumye yemeza ko igikomere cy’uyu mwana kitatewe n’impanuka.
Nyakwigendera yaraye kwa muganga bukeye yitaba Imana. Se nyuma akaba yaraje kubwira polisi ko yari ari mu rugo wenyine ubwo uyu mwana yariraga akamara iminota 10 yanze guceceka, maze agafata intebe yari ariho agasunika akikubita hasi maze yahindukira ngo agende akabona umwana ntari guhumeka.
Iyi nkuru dukesha WWWNews isoza ivuga ko yahise ahamagara nyina akamubaza icyo gukora mbere yo kumujyana kwa muganga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


