Umupasiteri witwa Sunday Chinedu wo muri Nigeria, yavuze impamvu yafashwe nk’itangaje ituma apimira imbere y’iteraniro ibitsina by’abakobwa basengera mu rusengero rwe mbere y’uko bashyingirwa, asobanura ko agamije kureba ko bazabyarana n’abagabo babo.
Pasiteri Chinedu yavuze ko ibyo akora bifite akamaro kuko bizafasha aba bakobwa gufata icyemezo ku rushako rwabo. Yagize ati ” Ibi bituma abakobwa badashaka bikarangira nta bana babyaranye n’abagabo babo. Abo nsanze batabyara, mbagira inama yo kudashaka kuko gushaka ntubyare birutwa no kwigumira iwanyu.” Uyu mupasiteri iyo arimo gukora igenzura rye, ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko akenshi abikorera ahabona, imbere y’iteraniro. Afata igitsina cy’umukobwa wambaye imyenda, akagikandakanda, akaba yakwemeza ko uyu azabyara cyangwa atari uko bimeze, abakirisitu bose bareba. Ku rundi ruhande ariko, hari aho aho asaba umukobwa kwiyambura akenda k’imbere bombi biherereye kugira ngo akore igenzura rye neza. Iki kizamini ni nacyo gituma Pasiteri Chinedu afata umwanzuro niba aza kwemerera umukobwa gushyingirwa. Ababinenga bakibaza uko umupasiteri atinyuka gukorera iri suzuma ahantu hasengerwa Imana. Muri iki gihe cyane mu nsengero hagenda habera ibintu bitandukanye bigirwaho impaka bikorwa na ba pasiteri. Bimwe biba bitangaje ku buryo hibazwa niba byakozwe n’abyita abakozi b’Imana, bamwe bita abatubuzi. Imana niyo mucamanza kuri iki kibazo.

2 Responses
Pasiteri yavuze impamvu itangaje ituma asuzuma ibitsina by’abakobwa mbere yo gushyingirwa
Nubwo Tuvuga ko Imana ariyo mucampanza,ariko abantu dukwiriye kuva m’ubuyobe bwo gukurikira abatubuzi biyitirira izina ry’Imana bagakora iby’ubugoryi ! Yesu ubwe yabwiye intumwa ko ibyo zamubonanye aribyo zizajya zikora,kandi zikavuga ibyo zamwumvanye.
Hari aho bigaragara ko yirukanye abarimo bagurishiriza m’urusengero ibintu byari byatuwe(twabigereranya na bya bisarurwa abantu bazana munsengero bigakorerwaho ubufindo no guhenda rubanda,inkoko ikagura amamiriyoni).
Abantu bakwiriye kuva muri ubwo buyobe,bagasoma Bibiliya ikabayobora ukuri Imana ishaka kubantu.
Ibyo munsengero byo rwose bisa n’ibiyobowe n’izindi mana,dore ko Imana Rurema yagaragaje ko hariho izindi ubwo yabuzaga Mose kuzibangikanya nayo.