Tariki ya 22 Mutarama 2009 ni bwo umusirikare wari uyoboye umutwe witwaje intwaro wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple) , Gen. Laurent Nkunda yatawe muri yombi ubwo yinjiraga mu Karere ka Rubavu, aturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Nkunda yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda mu masaa tanu y’ijoro ry’uwo munsi, nyuma y’igitutu gikomeye CNDP yari itangiye gushyirwaho n’ibitero bihuriweho byiswe ‘Umoja Wetu’ ingabo z’ibihugu byombi zari zimaze gutangiza.
Icyo ibitero by’ingabo z’ibihugu byombi byari bigamije ni ukurandura imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko ikomoka mu Rwanda nka FDLR.
Ariko kandi, ngo yari aje mu biganiro by’amahoro yari yatumiwemo bigamije guhagarika imirwano hagati y’abarwanyi ba CNDP n’ingabo za Leta ya RDC yaberaga mu burasirazuba.
Leta ya RDC yari ikiyobowe na Joseph Kabila yishimiye ifatwa rya Nkunda, inasaba iy’u Rwanda kumwohereza ariko rurabyanga, rushingiye ku kuba: nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha ibihugu byombi byagiranye no kuba rumwohereje ashobora gukatirwa igihano cy’urupfu kandi rwo rwaragikuye mu mategeko ahana.
Kugeza ubu bikekwa ko Gen. Nkunda ataroherezwa muri RDC kuko nta gihugu cyigeze kibyemeza muri ibi byombi.
Soma iyi nkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Gen-Laurent-Nkunda-mu-rungabangabo-rw-imyaka-10

6 Responses
Imyaka 13 irashize Gen. Nkunda atawe muri yombi
CNDP na M23 byemezwa ko ari imitwe yaremewe guhungabanya umutekano kugirango abaturanyi bisahurire nta nkomyi. Ikibabaje nuko ari Nkundabatware, Makenga cyanga Ntaganda, bose baafite aho bahuriye n’igihugu cyacu! Ikindi nacyo giteye inkeke no kuba umuntu yabyibazaho byinshi: Kuki iyo abo bantu twakwita abagizibanabi bahunze cyanga batsinzwe intambara, birukira mu Rwanda? Kuki tutabatanga ngo bajye kubazwa ibyo bagirizwa? Ibi kandi nibyo byabaye no ku Burundi! Twaba turi abaturanyi beza? Ntitwavuga ko twubahiriza amategeko y’impinzi yuko iyo impunzi yafashe intwaro igatera igihugu cyayo ihita itakaza ubuhunzi! Ikibabaje nuko bigira ingaruka umunsi umwe!

Uyu Ni general nemera, Nyuma ya His Excellency, Kabarebe and Fred this is my General indeed

Reka nibamutange uriya n,imbwa