Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Andrew Mwenda ukunzwe muri Uganda, usanzwe ari inshuti y’umuryango w’Umukuru w’Igihugu, yagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ari we wenyine wari ukwiye koherezwa mu Rwanda, akaganira na Perezida Paul Kagame.

Mwenda yavuze ko azi ko nta n’umwe muri Uganda washoboraga kuba intumwa nziza yoherezwa kuri Perezida Kagame, bakaganira mu buryo butanga umusaruro ku bibazo biri hagati ya Kigali na Kampala atari Gen. Kainerugaba.

Impamvu ya mbere ngo ni uko Gen. Kainerugaba yizera ko umubano hagati ya Kigali na Kampala ufite agaciro kuri ibi hugu ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Iya kabiri ngo ni uko abayobozi bo mu bihugu byombi bananiwe kugaragaza no kumvikana ku bibazo bikomeye byatumye umubano uhungabana, bitewe n’uko bafite akazi bagomba gukomeraho, bityo ngo bakaba baranze gutenguha ba Shebuja, ibi bikaba byaratumye babogama cyangwa bakagira ibyo birengagiza.

Iya gatatu, Mwenda abona ko Gen. Kainerugaba yizera ko Perezida Kagame nta mugambi mubi afite kuri Uganda, ubwo akaba azi ko baganira, bagashakira igisubizo ibibazo byatandukanyije ibihugu byombi.

Iya nyuma, Mwenda yagize ati: “Ndabizi Perezida Kagame yizera Muhoozi nk’inshuti y’ingenzi y’u Rwanda kandi ni umuntu umufata nk’intwari n’icyitegererezo. Rero iyi yari nama y’abantu bubahana kandi bishimirana. Ndemeza ko iyi ari intambwe ya mbere nziza igarura umubano wacu!”

Uruzinduko rwa Gen. Kainerugaba mu Rwanda rwabaye ku wa 22 Mutarama 2022. Rwakurikiye urwo Ambadaseri Adonia Ayebare uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye yaherukaga kugirira muri iki gihugu, nk’intumwa yihariye ya Perezida Museveni.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    Hahahahah! Rwose iri sesengura liteye inkeke! Ese ni ubushakashatsi cyanga ni amarangamutima Mwenda aheraho? Koko urugiye kera ruhinyuza intwari! Umenya kwivuruguta mu bibazo kera kandi kenshi bituma umuntu atabona ukuri. Mwenda ni inshuti y’umulyango wa Museveni ariko akaba umujyanama wa Kagame. Aha urabona ko yabuze ayo acira n’ayo areka. Mu masesengura ye kuri iki kibazo, ubona ko Mwenda aba adashaka kugira uwo ahutaza – kandi birumvikana – yuko byagira ingaruka ku ishimwe ahabwa! Ibyo rero avuga hano nta kintu gishya kirimo.

  2. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    Hahahahah! Rwose iri sesengura liteye inkeke! Ese ni ubushakashatsi cyanga ni amarangamutima Mwenda aheraho? Koko urugiye kera ruhinyuza intwari! Umenya kwivuruguta mu bibazo kera kandi kenshi bituma umuntu atabona ukuri. Mwenda ni inshuti y’umulyango wa Museveni ariko akaba umujyanama wa Kagame. Aha urabona ko yabuze ayo acira n’ayo areka. Mu masesengura ye kuri iki kibazo, ubona ko Mwenda aba adashaka kugira uwo ahutaza – kandi birumvikana – yuko byagira ingaruka ku ishimwe ahabwa! Ibyo rero avuga hano nta kintu gishya kirimo.

  3. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    ariko ibitekerezo byuyu mugabo nanjye uko mbona ko uyu muhungu wa museveni niwe muntu wabasha kuvugana na kagame bakabwizanya ukuri kuko muhozi yubaha kagame amubona nkumuntu wi nararibonye kandi ibyo yavuze byose ati kagame ni oncle niko abizi kuko sibwo bamenyanye urumva amwisanzuraho kagame nae amwisanzuraho nku mwanawe umwubaha urumva rero tugomba kugira ikizere ko ibintu bizajya muburyo !

  4. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    ariko ibitekerezo byuyu mugabo nanjye uko mbona ko uyu muhungu wa museveni niwe muntu wabasha kuvugana na kagame bakabwizanya ukuri kuko muhozi yubaha kagame amubona nkumuntu wi nararibonye kandi ibyo yavuze byose ati kagame ni oncle niko abizi kuko sibwo bamenyanye urumva amwisanzuraho kagame nae amwisanzuraho nku mwanawe umwubaha urumva rero tugomba kugira ikizere ko ibintu bizajya muburyo !

  5. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    ariko ibitekerezo byuyu mugabo nanjye uko mbona ko uyu muhungu wa museveni niwe muntu wabasha kuvugana na kagame bakabwizanya ukuri kuko muhozi yubaha kagame amubona nkumuntu wi nararibonye kandi ibyo yavuze byose ati kagame ni oncle niko abizi kuko sibwo bamenyanye urumva amwisanzuraho kagame nae amwisanzuraho nku mwanawe umwubaha urumva rero tugomba kugira ikizere ko ibintu bizajya muburyo !

  6. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    ariko ibitekerezo byuyu mugabo nanjye uko mbona ko uyu muhungu wa museveni niwe muntu wabasha kuvugana na kagame bakabwizanya ukuri kuko muhozi yubaha kagame amubona nkumuntu wi nararibonye kandi ibyo yavuze byose ati kagame ni oncle niko abizi kuko sibwo bamenyanye urumva amwisanzuraho kagame nae amwisanzuraho nku mwanawe umwubaha urumva rero tugomba kugira ikizere ko ibintu bizajya muburyo !

  7. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    Ko isesengura ritavuga uko Museveni atekereza ku Rwanda?

  8. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    Ko isesengura ritavuga uko Museveni atekereza ku Rwanda?

  9. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    Kuza kwe ni nkaho ari papa we wari wiyiyiziye. Ibitekerezo yatanze nkeka nta philosophie ndende irimo kuko avuga iry’ibukuru adategwa. Kandi ikindi ni uko bari bazi neza ko uyu muyobozi yisanga kwa Perezida Kagame. Tubihe Umugisha.

  10. Impamvu Mwenda abona Gen. Kainerugaba ari we wenyine wagombaga koherezwa i Kigali
    Kuza kwe ni nkaho ari papa we wari wiyiyiziye. Ibitekerezo yatanze nkeka nta philosophie ndende irimo kuko avuga iry’ibukuru adategwa. Kandi ikindi ni uko bari bazi neza ko uyu muyobozi yisanga kwa Perezida Kagame. Tubihe Umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *