capture-73.png

Inkomoko itangaje y’izina Muryabazira, agace kari ku muhanda Kigali-Musanze

Sangiza iyi nkuru

Ku bantu basanzwe bakora ingendo bakoresheje umuhanda Kigali-Musanze, banyura ahitwa Muryabazira, igice cy’igishanga cyiza gihingwamo igihingwa kimwe akenshi, kuva aho ugera mu Mujyi wa Musanze ni iminota mike.

Ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.com byageze muri ako gace, biganira n’umubyeyi witwa Salome Nyiranzayino w’imyaka 72, akaba umukazana wa Bazira, umukecuru ukiriho witiriwe ako gace.

Igitangaje ku nkomoko y’izina ry’aka gace kari mu Mududugudu wa Nyanza, Akagari ka Rurambo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ni uko hitiriwe umugore witwa w’uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri Leta ya Gregoire Kayibanda, Balthazar Bicamumpaka witwa Ntakazarimara Bazira.

Bisanzwe bimenyerewe ko ahubwo abantu bazwi cyane aribo bitirirwa ahantu runaka, bamwe bakavuga ko ahubwo hakiswe mu rya Bicamumpaka gusa kuri aka gace siko biri.

Salome Nyiranzayino yatangiye asobanura impamvu ako gace bakitiriye nyirabukwe. Yagize ati ” Uwo mukecuru yari umuhinzi n’umworozi koko wakundaga inka. Yari afite amasambu menshi akabona amafumbire akabafasha gukora ubuhinzi. Yafashije abaturage cyane niyo mpamvu bahamwitiriye.”

capture-73.png
Muryabazira, ni mu gace kegereye urugo rw’Uwabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Balthazar Bicamumpaka

Uyu mubyeyi avuga ko urukundo abaturiye icyo gishanga cyo Muryabazira bari bafitiye uwo mukecuru wakomeje kubafasha nyuma y’aho Bizamumpaka atabarukiye mu 1981, ari rwo rwatumye bamwitirira ako gace kandi yari afite umugabo uzwi kumurusha.

Yakomeje agira ati ” Ngera muri uru rugo mu 1972 nasanze bafite amasambu menshi bitewe n’uko Databukwe yabayeho minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Bafashaga abaturage, bakabaha ibyo kurya bivuye mu musaruro wayo, iyo byabaga byinshi bakabigurisha, amafaranga avuyemo bakayaguramo imyambaro, bakayiha abaturage. Ubwo rero impamvu hano bahitiriye Muryabazira, ni ibikorwa bye byinshi byiza yakoze. Bagendeye ku izina rye barahamwitirira, nguko uko mbizi muri make.”

capture-74.png
Salome Nyiranzayino

Salome Nyiranzayino avuga ko nyirabukwe Bazira yakomeje kubana neza n’abo baturage bavugaga ngo ” Mana nyagasani, ubu noneho uyu mukecuru tuzamunganya iki?”

Uyu mubyeyi avuga ko yahisemo gukomeza gufasha abaturage nk’uko Nyirabukwe na Sebukwe yabigenzaga kuko ubu nta mbaraga afite zo kuba yahinga ayo masambu yose. ” Ubu baraza nkabaha bakihingira. None se ubu aha hose nahahinga nkahashobora? Mbafasha uko nshoboye nanjye, bajya baza dusabane, tuganire nk’uko babigenzaga na kera. Ntabwo nakwikubira Muryabazira, hazahora ari ah’abaturage, dukomeza gusaranganya.”

Avuga ko yakomeje gukurikiza umuco w’umuryango yashatsemo wo gufasha abaturanyi. Uyu muco ngo yarawukomeje kuko twanasanze hari uwo ari guha ibijumba, aho twari tumusanze mu murima w’ibijumba nk’uko muza kubibona muri aya mashusho aho munsi.

Kuri ubu umukecuru witiriwe aka gace, Ntakazarimara Bazira, aba muri kimwe mu bihugu byo mu Bulayi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Inkomoko itangaje y’izina Muryabazira, agace kari ku muhanda Kigali-Musanze
    Uwo mukecuru yibeshya kuko iryabazira rifite amateka kuva ibwami kuko Nange ubwange Dada yitwa Bazira kdi Avuka musanze so amateka arivugira Kuva kukirenga kugera kukiraro cyambuka musanze ugakomeza unamanuka Kwiriba Rya Nkotsi na Bikara.

  2. Inkomoko itangaje y’izina Muryabazira, agace kari ku muhanda Kigali-Musanze
    Uwo mukecuru yibeshya kuko iryabazira rifite amateka kuva ibwami kuko Nange ubwange Dada yitwa Bazira kdi Avuka musanze so amateka arivugira Kuva kukirenga kugera kukiraro cyambuka musanze ugakomeza unamanuka Kwiriba Rya Nkotsi na Bikara.

  3. Inkomoko itangaje y’izina Muryabazira, agace kari ku muhanda Kigali-Musanze
    Mwaramutse! Uyu munyamakuru azongere abaze neza, kariya gace ntabwo gaherereye muri Remera-Musanze ahubwo gaherereye mu murenge wa Cyabingo- Gakenke. Murakoze.

  4. Inkomoko itangaje y’izina Muryabazira, agace kari ku muhanda Kigali-Musanze
    Mwaramutse! Uyu munyamakuru azongere abaze neza, kariya gace ntabwo gaherereye muri Remera-Musanze ahubwo gaherereye mu murenge wa Cyabingo- Gakenke. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *