RDC: Umusirikare uri mu barinda Perezida yakatiwe urwo kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ukorera mu mutwe wa GR (Garde Républicaine) urinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru, Kodia Kiula Franck yakatiwe igihano cyo kwicwa.

Urukiko rwa gisirikare rwa Garnison ruri mu murwa mukuru, Kinshasa, rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 rumaze guhamya Kiula icyaha cyo kwica umushoferi witwa Joseph Tulala, yakoreye ku muhanda wa Tshatsi uherereye muri Komini Gombe.

Umucamanza muri uru rukiko yavuze ko nyuma y’ubusesenguzi bakoze ku mpande zirebwa n’iki kibazo zirimo abanyamategeko, abatangabuhamya, abakozi b’urwego rw’ubutasi, rwasanze mu masaa yine y’ijoro ryo ku wa 22 Mutarama, ari bwo Kiula yishe Tulala.

Icyo gihe ngo Kiula yari mu muhanda ashaka itabi n’indaya, aza guhura na Tulala watwaraga Christophe Kisolokele uyobora itorero rya Kimbagiste. Bagiye impaka, umusirikare arasa umushoferi mu gatuza, ashiramo umwuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *