Perezida Kagame yazamuye mu ntera apolisi barenga 4,000 barimo ba Ofisiye bakuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi 4,592 barimo ba Ofisiye bakuru.

Iteka ry’Umukuru w’Igihugu rizamura mu ntera aba bapolisi ryemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama.

Mu bazamuwe mu ntera harimo ba Ofisiye bakuru bane bari bafite ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bahawe ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police).

Barimo kandi ba Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP), mu gihe babiri bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) na ho 100 ba Chief Inspector of Police(CIP) bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP).

Mu Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera abofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda, 266 bari ku ipeti rya Inspector of Police (IP) bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP), abapolisi 638 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).

Ba Sous-ofisiye 56 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT), 355 bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).

Abapolisi 928 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT), naho abapolisi 2,240 bari bafite ipeti rya Police Constable (PC) bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).

Abapolisi 481 basezerewe nta mpaka muri Polisi y’u Rwanda. Mu birukanywe 40 ni ba Suzofisiye naho 441 ni abapolisi bato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *