Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Igitego cyo ku munota wa 62 cya rutahizamu Mico Justin ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi yari yahuriye mu mukino usoza imikino ibanza wabimburiwe no guterana amagambo ku mpande zombi.
Ni umukino wongeye kurangwa n’ikibazo cy’imisifurire itavugwaho rumwe gikomeje gufata indi ntera muri shampiyona y’u Rwanda.
Gasogi United yashoboraga kugombora igitego yari yatsinzwe ubwo myugariro w’iburyo, Nkubana Marc yayitsindiraga igitego ku munota wa 69 w’umukino, gusa umusifuzi Saido wari ku ruhande yemeza ko hari habayeho kurarira.
Ni icyemezo cyitakiriwe neza na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, kugeza kuri KNC uyobora Gasogi United wavuze ko ikipe ye ayikuye muri shampiyona.
Yabwiye B&B FM nyuma y’umukino ati: “Ikipe nyikuye muri shampiyona ntabwo dushobora kwihanganira imisifurire nk’iyi. Olivier [Perezida wa FERWAFA] amenye ko nta basifuzi afite.”
KNC yavuze ko azakomeza guhemba abakinnyi ba Gasogi United badakina, shampiyona nirangira amafaranga ye ayashore mu bindi.
Gutsinda Gasogi United byatumye Rayon Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 26, irushwa abiri na APR FC iri ku mwanya wa kabiri.
Rayon Sports irarusha amanota atatu Police FC izisobaniura na APR FC ku munsi wejo cyo kimwe na AS Kigali yatsinzwe na Etoile de l’Est ibitego 2-0.



2 Responses
Rayon Sports yatsinze Gasogi United, KNC avuga ko ikipe ye ayikuye muri shampiyona kubera imisifurire
Knc gabanya wana
Rayon Sports yatsinze Gasogi United, KNC avuga ko ikipe ye ayikuye muri shampiyona kubera imisifurire
Knc gabanya wana