Leta ya Uganda kuri uyu wa 27 Mutarama 2022 yohereje Abanyarwanda 58 bari bafungiwe bitemewe n’amategeko muri kasho z’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, CMI.
Aba Banyarwanda barimo abagabo 47, abagore 6 n’abana 5 bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Boherejwe nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, rwabaye tariki ya 22 Mutarama.
Ni nyuma kandi y’aho Perezida Museveni ahinduriye imirimo Maj. Gen. Abel Kandiho wayoboraga CMI, uyu akaba yarashinjwaga kuba inyuma y’ifungwa ry’Abanyarwanda ridakurikije amategeko. Yagizwe Intumwa Yihariye ya Uganda muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwakunze kuvuga ko ifungwa ry’Abanyarwanda muri Uganda ari imwe mu mpamvu nyamukuru umubano w’ibihugu byombi utameze neza. Mu byo rusaba ni uko bafungurwa, kandi ntibakomeze gutotezwa.


