APR FC yatsinze Police FC muri deribi y’umutekano, yuzuza umukino wa 50 wikurikiranya idatsindwa

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino uzwi nka deribi y’umutekano wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino ikipe ya Police FC yatangiye isatiramo cyane APR FC, gusa ntiyabyaza umusaruro uburyo butandukanye yagiye ibona mu minota ya mbere y’umukino burimo umupira wa Twizeyimana Martin Fabrice wagonze umutambiko w’izamu na Coup-Franc ya Kapiteni Nshuti Dominique Savio yagaruwe n’igiti cy’izamu.

Kuva ku munota wa 15 w’umukino APR FC na yo yatangiye kugaruka mu mukino iranawuyobora, gusa ba rutahizamu bayo barimo Kwitonda Alain ‘Bacca’, Lague Byiringiro na Kapiteni Jacques Tuyisenge ntibayitsindira ibitego.

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 43 w’umukino ibifashijwemo na myugariro Nsabimana Aimable witsinze igitego n’umutwe nyuma yo kotswa igitutu na Ndayishimiye Antoine Dominique, amakipe yombi ajya kuruhuka iri imbere n’igitego 1-0.

Umunya-Maroc Mohammed Adil utoza APR FC igice cya mbere cy’umukino kigitangira yahise akora impinduka, avana mu kibuga Jacques Tuyisenge na Kwitonda Alain yinjiza Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet.

Ni abasore bombi bahaye akazi gakomeye ikipe ya Police FC.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yishyuye ku munota wa 56 w’umukino biciye kuri Nsabimana Aimable, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Bizimana Yannick.

Uyu rutahizamu wahoze akinira Rayon Sports yatsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Anicet wari wabanje gucenga abarimo Iradukunda Eric ‘Radu’.

Gutsinda Police FC byatumye APR FC irangiza imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31, mu gihe igifite imikino ibiri y’ibirarane.

Iyi kipe imaze imikino 50 ya shampiyona yikurikiranya idatsindwa, irarusha Kiyovu Sports iyikurikiye amanota abiri.

Iyi Kiyovu yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo gutsindirwa na Marines FC kuri Stade Umuganda igitego 1-0.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *