Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahakanye ko u Rwanda hari aho rwaba ruhuriye n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, avuga ko ntaho ruhuriye na wo.
Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe warubuye ibitero ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri iki cyumweru bivugwa ko wishe abasirikare barenga 40 ba kiriya gihugu barimo n’ufite ipeti rya Colonel.
M23 yubuye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Congo Kinshasa, nyuma y’uko muri 2013 zari zarayitsinze mu rugamba bari bahanganyemo zifashijwe cyane n’Ingabo za SADC.
Kuva icyo gihe ni na bwo hatangiye gukwirakwira inkuru z’uko uyu mutwe hari aho waba uhuriye n’u Rwanda.
Perezida Kagame mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yavuze ko ubwo M23 yasenyukaga muri 2013, bamwe mu bari bayigize baje mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda mu gihe hari n’abagumye muri Congo.
Yavuze ko ku baje mu Rwanda Leta yarwo yaganiriye kenshi na Guverinoma ya Joseph Kabila n’iya Félix Tshisekedi ku buryo bataha.
Yakomeje agira ati: “Twamenyesheje bagenzi bacu ko abo bantu bambuwe intwaro, tukabashyira mu nkambi kandi ko tugenzura ibikorwa byabo. Ni ikibazo kimaze igihe. Twasabye Abanye-Congo kubajyana, aho babashyira ni ibyabo.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanya-Uganda na bo basabye nk’ibyo u Rwanda rwasabye kuko na ho hariyo benshi bahoze muri M23.
Yavuze ko kuri ubu abari kugaba ibitero ku ngabo za FARDC ari abari mu itsinda riyobowe na Sultani Makenga riri ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda ku ruhande rwa Uganda.
Ati: “Bahamaze imyaka ibiri kandi bakomeje kugaba ibitero kuri RDC. Twaganiriye n’abayobozi ba Congo kandi hari itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryageze aho baherereye.”
Perezida Kagame yakomoje ku bivugwa ko uyu mutwe waba ufite aho uhuriye n’u Rwanda, avuga ko atari byo.
Ati: “Kuvuga ko bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ntabwo ari byo.”
Ku bwe ngo “RDC ni yo igomba gufata umwanzuro w’uko izakemura icyo kibazo. Bamwe mu nshuti z’izo nyeshyamba bari muri Guverinoma i Kinshasa, abandi baba muri RDC. Na Guverinoma ya Congo irabizi ko abagize M23 bagomba kuba bari iwabo.”
Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo M23 yubuye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Congo Kinshasa biri muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abagize uyu mutwe basaba ko Leta ya Congo yashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi yasinywe muri 2013 ubwo bashyiraga intwaro hasi, arimo kubashyira muri Guverinoma no muri FARDC.



2 Responses
Icyo Perezida Kagame avuga ku birego by’uko u Rwanda rwaba hari aho ruhuriye na M23
GEDAKONGO WARAGOWE
Icyo Perezida Kagame avuga ku birego by’uko u Rwanda rwaba hari aho ruhuriye na M23
GEDAKONGO WARAGOWE