Ikindi cyihebe gikuru mu mutwe wa ADF cyatawe muri yombi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama cyataye muri yombi uwitwa Salim Rashid Mohamed kivuga ko yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa ADF. Rashid ufite ubwenegihugu bwa Kenya, yafatiwe n’inzego z’ubutasi za Congo Kinshasa ahitwa Kazaroho, agace kari muri Gurupoma ya Batangi-Mbau ho muri Teritwari ya […]

Angola yishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna

Guverinoma ya Angola yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda. Angola yagaragaje ko yishimiye iki cyemezo binyuze muri Ambasade yayo y’Ububanyi n’Amahanga. Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri buvuga ko “Repubulika ya Angola yakirije yombi icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura […]

Paul Pogba kugirango agume muri Man U arasaba ikintu kimwe

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United yiteguye kuguma muri iyi kipe, mu gihe umutoza Ralf Rangnick, yaguma muri izi nshingano. Pogba w’imyaka 28, nubwo atarabasha gukina kuva umutoza Rangnick yaza muri Manchester United mu kwezi mu kuboza umwaka ushize, asimbuye Solskjaer, akaba asigaje amezi 5 kugirango amasezerano afite muri Manchester United arangire. Nubwo […]

Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba hari igice cye adashobora guhindura ku buryo hari abananirwa gukorana na we bishobora kuba ari byo bituma hari abamubona nk’umunyagitugu. Ni nyuma abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakunze kumunenga bamwita umunyagitugu. Ababivuga bashyira ku mukuru w’Igihugu ibirego bitandukanye, harimo ngo kuba adaha ubwisanzure abo badahuje umurongo wa Politiki. […]

Rutsiro: Abubatse amashuri ya Gitenga bamaze umwaka bishyuza umurenge ukavuga ko atari wo wabakoresheje

Bamwe mu baturage bakoze imirimo hubakwa ibyumba by’amashuri mu rwunge rw’amashuri rwa Bitenga ruri mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bambuwe amafaranga bakoreye umwaka ukaba ugiye gushira batarayabona n’iyo babajije ku murenge bababwira ko ataribo babakoresheje. Abishyuza ni abaturage barenga 80 bavuga ko bakoze muri urwo rwunge rw’amashuri bakaba barahembwe igihe […]

ADF ni ikibazo gikomeye kitareba Uganda gusa_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF atari ikibazo kireba igihugu cya Uganda gusa, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugikemura. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 20 Mutarama, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri ubu Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa ziri mu bikorwa bya gisirikare byo bigamije kurandura […]

Allégations fallacieuses quant à l’implication du Maroc dans l’affaire Pegasus

L’affaire Pegasus est apparue, le 18 juillet 2021, lorsque 17 journaux de rĂ©fĂ©rence internationale ont relayĂ© des informations accusant certains pays dont le Maroc d’utiliser le logiciel israĂ©lien pour espionner des journalistes, des militants, des responsables politiques et mĂŞme des Chefs d’Etat. Ces allĂ©gations ont Ă©tĂ© publiĂ©es en l’absence de preuves. Elles reprochent au Maroc […]

Icyo Perezida Kagame avuga ku birego by’uko u Rwanda rwaba hari aho ruhuriye na M23

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahakanye ko u Rwanda hari aho rwaba ruhuriye n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, avuga ko ntaho ruhuriye na wo. Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe warubuye ibitero ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri iki cyumweru bivugwa ko wishe abasirikare barenga 40 ba kiriya […]

Jado Castar yatakambiye urukiko asaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yongeye gusaba imbabazi ku bw’icyaha yahamijwe, atakambira Urukiko Rukuru arusaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu. Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo Castar wahoze ari Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije […]

Urukundo rugeze aho ruryoshye hagati y’abakinnyi babiri ba Aston Villa

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Aston Villa Douglas Louis, yatangaje ko ari mu rukundo na Aisha Lehmana nawe usanzwe ukinira iyi kipe y’abagore mu Bwongereza. Lehman w’imyaka23, asanzwe ari rutahizamu wa Aston Villa, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi. Yatangiye gukinira ASton Villa umwaka ushize avuye muri West Ham nayo yo muri kino gihugu. Lehman […]

Nsengimana wa Umubavu TV n’abo muri DALFA basabye kuburana bidegembya

Abayoboke barindwi b’ishyaka DALFA- Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana washinze Umubavu TV, barasaba gufungurwa bakaburana bari hanze. Ni mu rubanza ku bujurire ku cyemezo gisaba ko abaregwa bongererwa igihe cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo. Sylivain Sibomana ufatwa nk’ukuriye itsinda, yakunze kwikoma urwego rw’ubutabera mu Rwanda, ngo “Niba mutubahiriza amategeko, muyakureho.” Yakunze kwifatira […]

Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru avuga ko hari abasirikare bacyo bari muri RDC

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta basirikare bacyo bagiye kurwanira muri Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inyuma y’aho amashyirahamwe yigenga akorera muri kiriya gice atangarije ko ahangayikishijwe n’abasirikare b’Abarundi bagatejemo umutekano muke muri iyi minsi. Abasirikare b’u Burundi bakomeje kuvugwa muri Uvira, bivugwa […]