Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru avuga ko hari abasirikare bacyo bari muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta basirikare bacyo bagiye kurwanira muri Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inyuma y’aho amashyirahamwe yigenga akorera muri kiriya gice atangarije ko ahangayikishijwe n’abasirikare b’Abarundi bagatejemo umutekano muke muri iyi minsi.

Abasirikare b’u Burundi bakomeje kuvugwa muri Uvira, bivugwa ko bagiye muri kiriya gice guhigayo abarwanyi b’ubumutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Uyu mutwe mu matangazo atandukanye na wo wemeza ko kuva mu mpera z’umwaka ushize abarwanyi bawo bahanganiye n’Ingabo z’u Burundi mu mashyamba ya Congo Kinshasa.

Cyakora cyo Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain Tribert Mutabazi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko nta ngabo z’u Burundi ziri muri RDC ndetse ko nta n’impanvu yatuma zibayo.

Ati: “Tumaze iminsi tubyumva haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku maradiyo atandukanye yo mu mahanga. Icyo twababwira ni uko Igisirikare cy’u Burundi kitari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

“Kuko igihugu gituranyi cya Congo dusanzwe dufitanye umubano mwiza, Igisirikare cyo muri Congo dusanzwe dufitanye imigenderanire turavugana tugahura, rero ntabwo twakohereza abasirikare bacu muri Congo hanyuma ngo aba Congo babyemere mu gihe baba bagiyeyo hadakurikijwe amategeko.”

Minisitiri Mutabazi yavuze ko kugira ngo abasirikare b’u Burundi bajye mu kindi gihugu habanza kwisungwa amategeko ndetse hakanisungwa amasezerano, ikindi bakajya mu butumwa ku mugaragaro.

Kugeza ubu ntacyo Igisirikare cya Congo Kinshasa kiratangaza ku kuba abasirikare b’u Burundi baba bari muri kiriya gihugu cyangwa batariyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *