Rutsiro: Abubatse amashuri ya Gitenga bamaze umwaka bishyuza umurenge ukavuga ko atari wo wabakoresheje

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bakoze imirimo hubakwa ibyumba by’amashuri mu rwunge rw’amashuri rwa Bitenga ruri mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bambuwe amafaranga bakoreye umwaka ukaba ugiye gushira batarayabona n’iyo babajije ku murenge bababwira ko ataribo babakoresheje.

Abishyuza ni abaturage barenga 80 bavuga ko bakoze muri urwo rwunge rw’amashuri bakaba barahembwe igihe gito nyuma bigahagarara.

Nzabikiramo Juvenal ni umwe muribo, ati “ Ndi umufundi nakoze kuri iyi etaje(inzu igeretse) yiri shuri rya Bitenga batangiye baduhemba neza bigeze mu kwezi kwa gatanu birahagarara,kuva icyo gihe kugeza ubu ntibaraduhemba n’umukire wadukoresheje twaramubuze,twabaza umurenge ukatubwira ko utadukoresheshe”.

Tuyambaze Elias ati “uyu musaza nanjye twarakoranye kuva muri uko kwezi kwa gatanu ntiturahembwa,nyamara abafundi umukire yazanye akuye ahandi we yarabahembaga, nimudukorere ubuvugizi rwose turebe ko twahembwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Bisangwabagabo Sylvestre, avuga ko icyo kibazo kizwi ko byatewe na rwiyemezamirimo utararangije imirimo ngo yishyurwe nawe yishyure abo yakoresheje ariko hari ikiri gukorwa kuri icyo kibazo.

Yatangarije Radio Isangano ko bategereje akarere ngo gatange igisubizo kuri iki kibazo. Ati ” Icyo kibazo turakizi koko hari abaturage bakoze kurwunge rw’amashuri rwa Bitenga,rwiyemezamirimo yataye imirimo,twaramwandikiye ngo aze asoze imirimo igisigaye ariko ntacyo arasubiza,gusa turacyamufitiye amafaranga kuburyo ayo guhemba abo baturage atabura ubwo turagisha inama akarere harebwe icyakorwa abaturage babone amafaranga yabo.”

Gatwa iradukunda, rwiyemezamirimo wubakaga ibyo byumba by’amashuri,arasaba ko abaturage bahembwa kumafaranga ubuyobozi bumurimo ibisigaye bikazakorwa arangije imirimo.

Gatwa ati “ Nibyo koko abo baturage amafaranga nyabarimo ariko nanjye umurenge nturanyishyura nawusabye gufata kuyo bandimo ngo bishyure abaturage mugihe ntararangiza imirimo andi bakazayampa ndangije, bandimo amafaranga arenga miriyoni enye mugihe umwenda ndimo abaturage ari miriyoni imwe n’ibihumbi ijana,bayakuramo bakabahemba ibindi bigakorwa nyuma.”

Si muri uyu murenge wa Mukura gusa usanga ikibazo cy’abakoze ku nyubako z’amashuri batishyuwe kuko hirya no hino naho kigenda kihumvikana ahenshi ugasanga ikibazo ari ukwitana bamwana hagati y’ubuyobozi na Rwiyemezamirimo,ibintu bidindiza abaturage mu iterambere ryabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *