Angola yishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Angola yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda.

Angola yagaragaje ko yishimiye iki cyemezo binyuze muri Ambasade yayo y’Ububanyi n’Amahanga.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri buvuga ko “Repubulika ya Angola yakirije yombi icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura umupaka ihuriyeho na Uganda wa Gatuna/Katuna…”.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama ari bwo izafungura uyu mupaka nyuma y’imyaka igera kuri itatu ufunze.

U Rwanda rwafunze uyu mupaka muri 2019 mu rwego rwo kurinda abaturage barwo gukomeza gukorera ingendo mu gihugu cya Uganda aho bari bakomeje guhurira n’ibibazo.

Ni nyuma y’uko byari bimaze kugararagara ko hari Abanyarwanda baba muri Uganda bariho bahura n’ibibazo byo gutabwa muri yombi, kwicwa urubozo no gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko bitwa intasi za Leta y’u Rwanda, abandi bakajyanwa mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ku ngufu.

Kuva muri 2019 u Rwanda na Uganda byari byarakunze guhurira mu biganiro bigamije kuzahura umubano wabyo, ku buhuza bw’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiganiro biheruka ni ibyabereye mu nama y’inyabune yabereye i Gatuna muri Gashyantare 2020, yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni, JoĂŁo Lourenço wa Angola na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Uretse Angola yakirije yombi icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura uriya mupaka, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe biciye muri Mussa Faki Mahamat usanzwe ari Perezida wa Komisiyo yawo cyo kimwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na yo yatangaje ko yishimiye kiriya cyemezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *