Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba hari igice cye adashobora guhindura ku buryo hari abananirwa gukorana na we bishobora kuba ari byo bituma hari abamubona nk’umunyagitugu.

Ni nyuma abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakunze kumunenga bamwita umunyagitugu.

Ababivuga bashyira ku mukuru w’Igihugu ibirego bitandukanye, harimo ngo kuba adaha ubwisanzure abo badahuje umurongo wa Politiki.

Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko abamwita umunyagitugu bashobora kuba babiterwa no kuba hari igice cye adashobora guhindura.

Ati: “Nk’abandi bose hari igice cyanjye ntashobora guhindura, hari ikindi gice gukorana bishoboka. Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga ari byo bituma hari abambona nk’umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n’abandi.”

Yakomeje agira ati: “Nkiri umusore, nari umuntu utihangana. Uko imyaka yagiye ishira, naje gusanga bisaba akanya kugira ngo ugere ku ntego zawe. Nize gucisha make, gukora icyangombwa mu gihe cyacyo no kwitonda mu gihe ari ngombwa.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yabajije abanyamakuru François Soudan na Romain Gras baganiraga niba baba bazi igihugu aho Perezida, abaminisitiri, abayobozi b’ibigo batagira ababanenga.

Yavuze ko hari aho byaba biri yifuza kuzahasura.

Ati: “Niba hari aho biri, mwahambwira ndashaka kuhasura. Nziko kunenga bibaho kandi nanjye ndi umwe mu banengwa, icyakora nzi ko atari njye njyenyine unengwa.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yanabajijwe niba mu myaka ibiri azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, avuga ko atabizi neza.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’
    Oyaaa !!!! Nyakubahwa perezida rwose, iyo mvugo siyo….twarangije kugutora cyera…uzakomeze imirimo. Kandi ubu wabaye uwacu iteka….ibyo byokwiyamamaza, bije bite kandi.?????

  2. Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’
    Oyaaa !!!! Nyakubahwa perezida rwose, iyo mvugo siyo….twarangije kugutora cyera…uzakomeze imirimo. Kandi ubu wabaye uwacu iteka….ibyo byokwiyamamaza, bije bite kandi.?????

  3. Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’
    Ijwi ryanjye niwowe wenyine urikwiye Nyakubahwa mfasha nzongere ngutore kuko atabaye wowe sinzongera ukundi

  4. Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’
    Ijwi ryanjye niwowe wenyine urikwiye Nyakubahwa mfasha nzongere ngutore kuko atabaye wowe sinzongera ukundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *