Nyuma y’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ucyuriwe mu Rwanda ngo abe ari ho uzatabarizwa, uwari umujyanama we, Boniface Benzinge agahita atangaza ko hatowe undi mwami umusimbura wahawe izina rya Yuhi VI Musinga, haribazwa igihugu uyu agiye kubera umwami mu gihe hakomeje gushimangirwa ko Kigeli V Ndahindurwa ari we mwami wa nyuma w’u Rwanda.
Ku ikubitiro habanje kwibazwa agaciro kahabwa umwami watowe n’abakarani b’umwami nk’uko Pasitoro Ezra Mpyisi yabitangaje, mu gihe mu muco byari bizwi ko umwami yimikwa n’Abiru b’ubwami.
Kuri iki, Benzinge yavuze ko ubusanzwe usimbura umwami atangazwa n’Abiru mu gihe cy’itabarizwa ry’umwami uba watanze, ariko ko ngo kubera ko batari kumwe n’umugogo we batangaje ko umusimbura we ari Emmanuel Bushayija Kigeli yari abereye se wabo.
Ati: “ Abiru batangaje ko ko umusimbura we ari Emmanuel Bushayija ”, uwo yari abereye se wabo.

Ubu bwami bwa Bushayija busa nk’ubwateshejwe agaciro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Dr James Viningoma, watangaje ko Kigeli V Ndahindurwa ari we mwami wa nyuma uzwi mu Rwanda wimitswe mu buryo bwubahirije amategeko, hakaba nta wundi uzabaho kuko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri repubulika kitakigendera ku bwami.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru avuga ku myiteguro y’imihango yo gutabariza umwami iri gutegurwa ku bufatanye bw’umuryango w’umwami na leta, yavuze ko imyiteguro ikomeje ariko igihe umwami azatabarizwa kitarafatwaho umwanzuro.
Ku kijyanye n’icyunamo, bamwe mu bo mu muryango w’umwami ngo bari batangiye icyunamo ariko Vuningoma yabihakanye avuga ko kitaratangira kuko hataramenyekana n’aho kigomba kubera.
Yagize ati: “ Icyunamo ntabwo cyari cyatangira kuko batazi n’aho kizakorerwa, bamwe baravuga i Kigali abandi baravuga i Nyanza, ariko ubwo mu masaha ari imbere baraba bamaze kubimenya bitewe n’abava hanze, kugirango noneho bamenye icyo bagiye gukora. Ariko nk’ubu ntiwambaza ngo nkubwire ngo ikiriyo kiri ikanaka .”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kijyanye no kuba ubusanzwe iyo umwami agiye gutabarizwa hahita hanatangazwa uzamusimbura abazwa niba iki nacyo Abanyarwanda bakitega, Dr James Vuningoma yasubije umunyamakuru muri aya magambo: “ Ntabwo nibwira ko rwose mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rw’iki gihe, ibyongibyo biteganyijwe… nawe wabyibazaho nk’umunyarwandakazi, uti ese ko itegeko nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ryahamije ko u Rwanda ari repubulika..hariho ababitekereza hariho ababivuga, ngo hariho n’itangazo rya Benzinge yageneye abanyamakuru ubwo naryo urishake uryibazeho, ariko ntabwo twebwe twibaza ko hari umusigire w’umwami mu by’ukuri .”
Abajijwe niba bisobanuye ko Kigeli V Ndahindurwa ari we mwami wa nyuma w’u Rwanda, yagize ati: “ Ni nkabyo rwose. Ntabwo wibeshye ndibwira ko umeze nk’abandi Banyarwanda babyibazaho bakabifata batyo .”
Gusa, kuri uyu wa Gatatu, Pasitoro Mpyisi yahaye ikiganiro itangazamakuru hagamijwe kurisobanurira uko urugendo rwo kuzana umugogo w’umwami rwagenze, aboneraho no gutangaza ko azatabarizwa i Mwima ya Nyanza kuwa 15 Mutarama 2017 ahashyinguye mukuru we, Rudahigwa, ariko yongeraho ko nta mihango idasanzwe igaragaza ko uwapfuye ari umwami izaba.
Nyuma yo kumva ibyatangajwe na Dr James Vuningoma, umuntu yakwibaza agaciro uyu wiswe mwami mushya azaba afite mu maso y’Abanyarwanda. Kigeli V Ndahindurwa yarinze atanga benshi mu Banyarwanda bakimwita umwami kuko yimiye mu Rwanda mu buryo bwubahirije ibyasabwaga byose kugirango umuntu abe umwami.
Tugarutse kuri Bushayija Emmanuel bivugwa ko yimitswe n’abantu batarenze babiri, umuntu na none yakwibaza ikintu yazamarira Abanyarwanda mu gihe atanakozwa no kuba mu gihugu yifuza kubera umwami.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 09 Mutarama 2017 rivuga iyimikwa rye, rivuga ko yakuriye mu buhungiro mu gihugu cya Uganda ariko mu 1994 akagaruka mu gihugu aho kuva mu 2000 yerekeza mu Bwongereza ari naho agituye kugeza ubu.

Ikindi umuntu yamuvugaho ni uko yari umwe mu bantu batashyigikiye ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cye.
Ubwo abari bashyigikiye ko azatabarizwa mu Rwanda n’abatari babishyigikiye bari mu rukiko muri leta ya Virginia, Emmanuel Bushayija w’imyaka 56 ufite n’abana babiri, yari mu bashyigikiye ko atabarizwa ishyanga kuko ngo ‘kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwayo nyuma yo gutanga’.
Ese ko Kigeli yatanze yari yaragerageje gusaba ko yakongera guhabwa agaciro nk’umwami kugirango abone gutaha mu Rwanda, uyu nawe arakomeza urugamba rwo gusaba leta y’u Rwanda kumuha agaciro nk’umwami ngo azabone gutaha mu gihe u Rwanda rushimangira ko rutakigendera ku bwami? Cyangwa arakomeza yiyite umwami w’u Rwanda ishyanga ? Ese Abanyarwanda bazamuha agaciro nk’ako bahaga byibuze Kigeli V Ndahindurwa ?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva@bwiza.com



