Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama cyataye muri yombi uwitwa Salim Rashid Mohamed kivuga ko yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa ADF.
Rashid ufite ubwenegihugu bwa Kenya, yafatiwe n’inzego z’ubutasi za Congo Kinshasa ahitwa Kazaroho, agace kari muri Gurupoma ya Batangi-Mbau ho muri Teritwari ya BĂ©ni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC ivuga ko Rashid w’imyaka 26 y’amavuko wari uzwi ku kabyiniriro ka Turki, yari ashinzwe icengezamatwara n’itangazamakuru muri ADF.
Amakuru avuga ko yigeze kuba mu bihugu bya Turkiya na Syria, ari na ho yatangiriye imikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukoranira hafi na ADF.
Radio Okapi yatangaje ko muri 2019 ubwo yageraga iwabo muri Kenya yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya, gusa uburyo yarekuwemo n’uko yageze muri ADF i BĂ©ni bikaba bitazwi.
Inshuro nyinshi Rashid yagaragaye mu mashusho arimo ubutumwa bucengeza amatwara ya ADF agaragaramo abarwanyi b’uriya mutwe bicisha abantu imipanga.
Itabwa muri yombi rye ryabaye nyuma y’iminsi 17 Benjamin Kisokeranio wari ushinzwe ubutasi n’ibikoresho muri ADF na we atawe muri yombi, nyuma y’amezi abiri ingabo za Uganda n’iza RDC zitangije Operation Shujaa igamije kurandura burundu uriya mutwe.


