Gen. Kandiho yakuwe muri CMI, umupaka wa Gatuna ufungurwa, abakekwaho kwica Akeza basabirwa gufungwa; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Mutarama 2022 cyaranzwe nk’inkuru nyamukuru ziri mu rwego rw’umutekano, politiki n’ubutabera.

Harimo ko:

Gen. Kandiho yakuwe ku buyobozi bwa CMI

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, Yoweri Museveni, tariki ya 25 Mutarama yakuye Maj. Gen. Abel Kandiho wari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi, CMI, kuri iyi nshingano.

Uyu musirikare wagizwe Intumwa Yihariye ya Uganda muri Sudani y’Epfo, ari ku isonga mu bo u Rwanda rushinja gufunga mu buryo budakurikije amategeko, gutoteza no kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda; imwe mu mpamvu zikomeye zatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba.

Gen. Kandiho yasimbujwe Maj. Gen. James Birungi nawe ufite amateka akomeye mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya Uganda.

Ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Tariki ya 28 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 31 irafungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, wari umaze imyaka itatu ufunzwe bitewe n’umubano mubi w’ibihugu byombi.

Guverinoma yavuze ko iki icyemezo yagifashe bitewe n’intambwe nziza Uganda ikomeje gutera ku busabe bw’u Rwanda, nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kandi kiri mu murongo w’ibyemezo by’inama ya Gatuna yabaye muri Gashyantare 2020.

Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyishimiye n’iya Uganda, umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Repubulika ya Angola.

Abashinjwa kwica Akeza Elsie basabiwe gufungwa

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro tariki ya 27 Mutarama 2022 bwasabiye abo bushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza Rutiyomba Elsie igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu gihe bakiburanishwa.

Aba ni Muka se wa nyakwigendera, Mukanzabarushimana Marie Chantal n’umukozi we wo mu rugo, Nirere Dative.

Akeza Elsie ni umwana w’imyaka 5 y’amavuko wasanzwe mu kigega cy’amazi cya litiro 200 yapfuye tariki ya 14 Mutarama, mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Dr Igabe Egide yakatiwe igifungo cy’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro tariki ya 25 Mutarama 2022 rwahaye ishingiro ubusabe bw’Ubushinjacyaha, butegeka ko Dr Igabe Egide afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe akiburanishwa.

Dr Igabe ni umwe wateje impaka ubwo yari amaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rumukekaho gukoresha impamyabumenyi ya PhD mpimbano ariko kaminuza Atlantic International yizeho ikemeza yo ari yo yayimwihereye.

Mu gihe hari urujijo, RIB yaje gutangaza ko icyatumye ikeka kuri Dr Igabe iki cyaha ari uko afite icyemezo gihesha agaciro impamyabumenyi yatangiwe mu mahanga kizwi nka Equivalence gihimbano, kandi na we akaba abyiyemerera.

Perezida Kagame kuri ‘Coups’ ziyongera

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ihirika ry’ubutegetsi gikomeje kwiyongera ku mugabane wa Afurika ari ingaruka y’imiyoborere mibi.

Umukuru w’Igihugu ni igisubizo yatanze ubwo yabazwaga ku mpamvu zitera izi ‘Coups’ zirimo iyakorewe muri Mali, Guinea Conakry n’iherutse muri Burkina Faso, yakuye ku butegetsi Roch Kaboré wari muri manda ya ka kabiri.

Abajijwe niba abona ‘Coups’ no mu Rwanda yashoboka, Perezida Kagame yavuze ko ntabyo azi, kuko ngo Abanyarwanda ‘bo bazi bavuye n’aho bageze’ ni bo bagakwiye kuvuga icyo babitekerezaho. Ikindi ngo ntabona Abanyarwanda bagera ku rwego rwo kutishima ku buryo bagera aho gutekereza gukuraho ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *