Cankuzo: Abagabo babiri bafashwe bamaze kubaga nyamweru

Mu ntara ya Cankuzo mu burasirazuba bw’u Burundi haravugwa inkuru y’abagabo babiri bafashwe bamaze kubaga umuntu ufite ubumuga bw’uruhu (nyamweru) bamukuyemo amagufwa. Aba bagabo bafashwe n’umwana wari uragiye inka wabaguye hejuru mu ishyamba bari kubaga uwo mwana ngo bamukuremo bimwe mu bice by’umubiri. Amakuru aturuka mu gace ka Kigamba aho bafatiwe, avuga ko babanje kumukataguramo […]

Le sommet du Commonwealth prévue pour la semaine du 20 juin 2022 à Kigali

Le prĂ©sident Paul Kagame et la secrĂ©taire gĂ©nĂ©rale du Commonwealth, Patricia Scotland, ont annoncĂ© que la rĂ©union des chefs de gouvernement du Commonwealth (CHOGM) est prĂ©vue pour la semaine du 20 juin 2022. Le CHOGM devait se tenir Ă  Kigali en juin 2020 mais a Ă©tĂ© reportĂ© Ă  deux reprises en raison de l’impact de […]

Musanze: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’abagabo batemye inka z’umuturanyi

Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirije Urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo bane icyaha cyo gutema inka eshatu z’umuturanyi wabo, busaba aba baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.. Mu ijoro ryo ku italiki 18 Mutarama 2022 nibwo abakekwa baba barakoze iki cyaha ubwo ngo binjiraga aho bororeraga izi nka mu Kagari […]

Umukino APR FC yari yamaze gutsindwamo na Mukura VS wasubitswe

Umukino w’ikirarane wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS, wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC ni yo yari yakiriye Mukura mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe, bijyanye no kuba iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika. Imvura […]

La frontière rwando-ougandaise rouverte après trois ans d’inactivitĂ©

Quelques heures avant minuit dimanche soir, quelques journalistes rwandais campaient au poste frontière de Gatuna en attendant d’assister Ă  sa rĂ©ouverture après trois ans d’inactivitĂ©. Cela survient après que le gouvernement rwandais a annoncĂ© jeudi 27 janvier qu’il rouvrirait sa principale frontière avec l’Ouganda dans le cadre des efforts visant Ă  rĂ©tablir les relations bilatĂ©rales. […]

Perezida Kagame na Scotland bemeje itariki nshya ya CHOGM

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Rt Hon. Patricia Scotland, kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 bemeje ko inama izahuza abakuru n’ibihugu na za guverinoma z’uyu muryango izwi nka CHOGM iteganyijwe i Kigali izaba guhera tariki ya 20 Kamena 2022. Iyi nama ikomeye muri Commonwealth bwa mbere byari byarateganyijwe ko […]

Nsengimana yemeza ko icyaha yahamijwe cyamuheshaga uburenganzira bwo kuguma i Mutobo

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN avuga ko icyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru cyamuheshaga uburenganzira bwo kuguma mu kigo cya Mutobo gicumbitsemo by’agateganyo abari abasirikare bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe. Yabitangarije mu bujurire bw’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, bwabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Nsengimana avuga ko Urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano […]

Abatalibani bishe abahoze ari abayobozi muri Afghanistan basaga 100: Raporo ya Loni

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abarenga 100 bahoze muri guverinoma ya Afghanistan, barimo abashinzwe umutekano ndetse n’abakoranye n’ingabo mpuzamahanga bishwe kuva Abatalibani bigarurira igihugu muri Kanama umwaka ushize. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko muri raporo yo kuri iki Cyumweru yagejejwe ku nama k’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano “abarenga bibiri bya gatatu” by’abiciwe bivugwa […]

Gatuna: Guverinoma yasobanuye impamvu hari abanya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yasobanuye impamvu hari abaturage ba Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna wafunguwe kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Makolo yasubizaga umunyamakuru wubashywe muri Uganda, Canary Mugume wari watangarije kuri Twitter ko aba Banya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda, ntasobanure impamvu yabiteye. Mugume yagize ati: “Breaking: Abanya-Uganda bambuka […]

Ingabo za Burkina Faso n’iz’u Bufaransa zishe ibyihebe 60

Ibyihebe bibarirwa muri 60 byishwe n’Ingabo za Burkina Faso zifatanyije n’iz’u Bufaransa ziri muri kiriya gihugu, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Bufaransa. Itangazo iki gisirikare cyasohoye rivuga ko “inshuro enye hagati y’itariki ya 16 n’iya 23 Mutarama 2022, imitwe y’ibyihebe yarabonwe, iramenywa hanyuma yicwa n’Ingabo za Burkina Faso n’iz’amahanga ziri kuzifasha. Muri rusange ibyihebe 60 ni […]

Kabale: VP Alupo yasabye abanya-Uganda kudashotora Abanyarwanda

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo yasabye abanya-Uganda batuye mu Karere ka Kabale kwirinda kubwira Abanyarwanda amagambo y’ubushotoranyi mu gihe ubuhahirane n’imigenderanire hagati yabo byasubukuwe. Nk’uko tubikesha televiziyo ya NTV, VP Alupo yabivugiye mu materaniro adasanzwe yabereye muri Katedarali ya Mushoroza muri aka Karere kuri uyu wa 30 Mutarama 2022, akomoka ku mupaka wa Gatuma […]

Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we bapfa inkweto

Mu ishuri rimwe ryo mu Kagari ka Kijoro mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, haraturuka inkuru mbi y’umunyeshuri wiga mu yisumbuye ukekwaho kwica mugenzi we wiga mu mashuri abanza, agahita atorokera muri Uganda. Uyu munyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye akekwaho kwica mugenzi we wigaga mu mwaka wa […]

Kenya: Imodoka itwara abagenzi yaturikanwe n’igisasu

Hari ubwoba ko abantu benshi bapfiriye mu gitero mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya ubwo imodoka itwara abagenzi, yakandagiraga igisasu, kikayiturikana. Imodoka y’itagisi itwara abagenzi yakandagiye igiturika mu muhanda w’i Mandera, umujyi uri hafi y’umupaka Kenya ihana na Somalia nk’uko BBC ibitangaza. Iki gitero kibaye mu gihe iki gihugu cyakajije ibikorwa byo gucunga umutekano, nyuma […]

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yabwiye urukiko igifungo yifuza ko rwamukatira

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumugabanyiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahawe byibura rukamukatira imyaka itanu. Sankara yabisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama, ubwo hakomezaga iburanisha ry’ubujurire mu rubanza ahuriyemo na Paul Rusesabagina n’abandi 19, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bakoze baba mu mitwe ya MRCD/FLN na FDLR/FOCA. […]

Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Lt Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Bigaragarira mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Yagize ati: “Muhore mwubaha ababakuriye! Hari impamvu Imana yabagize […]

Human Resources Officer at ASA Microfinance

Position: Human Resources Officer (Only External Candidates) Location: Head Office Kigali, Rwanda Duration: Full time Reporting to: Human Resources and Training Manager About the Job The Human Resources Officer will report to the Human Resources and Training Manager. On a day-to-day basis, the Human Resources Officer is expected to work in close coordination with the […]

Traders rush back to Gatuna as Rwanda reopens border

A day after Rwanda announced the reopening of the border effective January 31, business operators, including clearing agents, customs, immigration staff and logistics sector players, rushed back to the border area to book space and prepare for the resumption of operations. The businesses, like workers in services and activities that depended on the border traffic […]

Gatuna border open after three years closure

As it was expected after govt of Rwanda communique, on Gatuna border reopening, the border is now open for the people of two sister countries after three years clousure. Government of Rwanda on Thursday, January 27, announced it will re-open its main border with Uganda as part of efforts to restore bilateral ties. The border […]

Nkotsi na Bikara: Uko Nyabingi yamwiciye umugore n’ibindi bihano ku bwo gusoma ku nzoga mbere yo kuyiha

Umugabo w’imyaka 74 wo mu Mudugudu wa Rubindi, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, Jean Bosco Nkundakozera, avuga ko mu 1973, yabaye umugirwa wemewe, atangira kuragura nk’umupfumu ariko yakoze ikosa Nyabingi iramuhana bikomeye harimo no kumwicira umugore. Nkundakozera yatangarije ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.Com ko Nyabingi yamwiciye umugore, agakora […]

FARDC yishe abarwanyi 23 ba M23

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC kiravuga ko cyishe abarwanyi 11 b’umutwe witwaje intwaro wa M23 cyangwa ARC (ArmĂ©e rĂ©volutionnaire du Congo) ukorera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga. Komanda wa Regima y’3413 ikorera ku rubibi ruhuza RDC, u Rwanda na Uganda, Col. HonorĂ© Rindugu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko […]

Rutahizamu wa Manchester United yafunzwe azira guhohotera umukunzi we, bagenzi be bamugira igicibwa

Polisi y’i Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza, yataye muri yombi rutahizamu Mason Greenwood ukinira ikipe ya Manchester United akurikiranweho ibyaha birimo gufata ku ngufu no guhohotera; nyuma y’ibirego bimushinja byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga. Iyi Polisi yavuze ko yamenye “iby’amafoto n’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umugore wavugaga ihohoterwa yakorewe.” Yunzemo iti: “Dushobora kwemeza ko uyu mugabo […]

Umupaka wa Gatuna wamaze gufungurwa, Abanyarwanda basabwa gushishoza

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, Abanyarwanda bafite umugambi wo kwambuka bajya mu gihugu cy’abaturanyi basabwa gushishoza. Ifungurwa ry’uyu mupaka ni isezerano Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutanga tariki ya 28 Mutarama, rishingiye ku ntambwe Uganda ikomeje gutera mu gukomeza umubano wajemo agatotsi […]

Gen Muhoozi yavuze imyato Perezida Kagame na se Museveni

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga imyato Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umubyeyi we Yoweri Museveni abita ‘intwari ze’. Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije kuri Twitter yagize ati: “Aba baracyari intwari zanjye! Ugarwa [Uganda+ Rwanda] …bizakomeza gutsinda!” Amagambo ya Gen Muhoozi yari aherekeje ifoto ya Perezida Yoweri Museveni […]

Amafoto: Umuvugabutumwa Rev. Natasha yakoze ubukwe gakondo n’umukunzi we w’Umuhinde

4e8e1465fc7d54514ebaa0bae9b2783c.jpg

Umuvugabutumwa wo mu murwa mukuru wa Kenya, Lucy Natasha n’umukunzi we w’Umuhinde, Stanley Carmel, bakoze ubukwe bwabo gakondo ku ya 29 Mutarama 2022. Abatumiwe gusa nibo bitabiriye ubu bukwe bwabereye muri Evergreen Woodvale Drive House i Runda, muri Nairobi. Hamwe n’abashyitsi babo bambaye imyenda ya kinyafurika, abo mu miryango ya Reverend Natasha na Prophet Carmel […]

Sudani: Abashinzwe umutekano bamaze kwica abigaragambya 79

Kuri iki Cyumweru, umwe mu bigaragambyaga yishwe mu gihe Abanyasudani ibihumbi n’ibihumbi bongeye guhurira ku ngoro ya perezida i Khartoum mu myigaragambyo yo kwamagana ihirika ry’ubutegetsi rya Jenerali Abdel Fattah al-Burhane maze basaba ubutabera na demokarasi. N’ubwo abasirikari bitwaje imbunda bafunze imihanda n’ibiraro ndetse blocs ciment zigashyirwa ku cyicaro gikuru cya gisirikare no ku ngoro […]

Gen. Kandiho yakuwe muri CMI, umupaka wa Gatuna ufungurwa, abakekwaho kwica Akeza basabirwa gufungwa; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Mutarama 2022 cyaranzwe nk’inkuru nyamukuru ziri mu rwego rw’umutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: Gen. Kandiho yakuwe ku buyobozi bwa CMI Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, Yoweri Museveni, tariki ya 25 Mutarama yakuye Maj. Gen. Abel Kandiho wari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi, CMI, kuri iyi nshingano. Uyu musirikare […]