Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahinduriye imirimo Ambasaderi Gatete Claver wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye i New York.
Amb. Gatete yasimbuye kuri uyu mwanya Amb. Valentine Rugwabiza wari uhagarariye u Rwanda muri Loni kuva muri 2016.
Amb. Gatete yasimuwe kuri uyu mwanya na Dr Nsabimana Ernest.
Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Ni inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, asimbuye Lt Col Patrick Nyirishema.
Uretse kuba yarayoboye RURA, Dr. Nsabimana yanabaye Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo.
Undi wahawe imirimo mishya n’Umukuru w’Igihugu ni Eng. Uwase Patricia wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, asimbuye kuri uyu mwanya Eng. Uwihanganye Jean de Dieu.


