Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirije Urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo bane icyaha cyo gutema inka eshatu z’umuturanyi wabo, busaba aba baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje..
Mu ijoro ryo ku italiki 18 Mutarama 2022 nibwo abakekwa baba barakoze iki cyaha ubwo ngo binjiraga aho bororeraga izi nka mu Kagari ka Ninda Umurenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze maze bagatemamo inka eshatu.
Ebyiri muri izo nka ngo zahise zibagwa kuko zari zatemwe mu buryo bukomeye zidashobora kuvurwa ngo zikire, mu gihe indi imwe abavuzi b’amatungo bakiyikurikirana ngo barebe ko yakira.
Ubushinjacaya Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko impamvu yo gutema izi nka yaba ituruka ku makimbirane aba bakurikiranweho icyaha bari bafitanye n’umushumba uziragira kubera ko yatanze ubuhamya mu rubanza rwafungishije umubyeyi wabo.
Icyaha abaregwa bakurikiranweho giteganywa n’ingingo za 190 na 246 z’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


