Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, Abanyarwanda bafite umugambi wo kwambuka bajya mu gihugu cy’abaturanyi basabwa gushishoza.
Ifungurwa ry’uyu mupaka ni isezerano Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutanga tariki ya 28 Mutarama, rishingiye ku ntambwe Uganda ikomeje gutera mu gukomeza umubano wajemo agatotsi nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba w’ingabo zayo zirwanira ku butaka akaba n’umujyana wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Gusa n’ubwo uyu mupaka wafunguwe, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda bafite gahunda yo kujya muri Uganda gushishoza kuko ibibazo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye bitarangiye.
Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA mbere y’uko uyu mupaka ufungurwa, ati: “Iriya rero ni intambwe itewe ni ukuvuga ngo ntabwo ibibazo u Rwanda rwagaragaje bizaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, bivuze ngo abantu bazagenda kuko umupaka urafunguye ariko bagomba gukomeza gushishoza.”
Byitezwe ko ifungurwa ry’uyu mupaka rirorohereza urujya n’uruza rw’abatuye ibi bihugu bagenderanaga mbere y’uko ufungwa mu myaka 3 ishize ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya uyu mupaka bugakomeza nk’uko byahoze.
Ariko mu gihe ufunguye, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza kugenzura niba Uganda ikemura ibyo yasabwe kugira ngo umubano wongere ube mwiza.


