Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Lt Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Bigaragarira mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Yagize ati: “Muhore mwubaha ababakuriye! Hari impamvu Imana yabagize ababakuriye. Iteka nimushake amahoro, aho gushaka intambara, umunyabwenge ni we uharanira amahoro! Ntimukabe abacakara b’abanyamahanga! Afurika izabohoka!!”

Uyu musirikare atangaje aya magambo nyuma y’andi yagaragarijemo ko yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, ryabaye kuri uyu wa 31 Mutarama.

Yari yagize ati: “Ndashimira abayobozi bacu, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame bafunguye mu buryo bwuzuye imipaka yacu! Iki ni igikorwa cyo kwishimirwa. Ubu abantu bacu bashobora kugenda bisanzuye, bagakora ubucuruzi bakanasabana nk’uko Imana ishobora byose yari ibifite mu mugambi. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba!”

Gen. Kainerugaba aheruka guhura na Perezida Kagame tariki ya 22 Mutarama, ubwo yagiriraga mu Rwanda uruzinduko rw’umunsi umwe. Uru ruzinduko ni rwo rubaye imbarutso y’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame
    Muri Afurika, dushobora kuba tutazi ibyo turimo! Turavuga ko tugendera kuri repubulika ariko tukibera mu bihe by’ubwami, aho umulyango ariwo uyobora ndetse ukayobora uko wishakiye! Ni gute umuntu yitwaza ko ari umwana wa … akajya kureba sewabo, byose bigakemuka?

  2. Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame
    Muri Afurika, dushobora kuba tutazi ibyo turimo! Turavuga ko tugendera kuri repubulika ariko tukibera mu bihe by’ubwami, aho umulyango ariwo uyobora ndetse ukayobora uko wishakiye! Ni gute umuntu yitwaza ko ari umwana wa … akajya kureba sewabo, byose bigakemuka?

  3. Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame
    Iyo bizana amahoro ndunva atakibazo ikibazo nuko usanga harizindi nyungu ziba zinyegeje inyuma kera abami baratwara Kandi nabatwagwa bakubahwa ariko ubu siko bimeze

  4. Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame
    Iyo bizana amahoro ndunva atakibazo ikibazo nuko usanga harizindi nyungu ziba zinyegeje inyuma kera abami baratwara Kandi nabatwagwa bakubahwa ariko ubu siko bimeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *