Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN avuga ko icyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru cyamuheshaga uburenganzira bwo kuguma mu kigo cya Mutobo gicumbitsemo by’agateganyo abari abasirikare bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe.
Yabitangarije mu bujurire bw’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, bwabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2022.
Nsengimana avuga ko Urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano kubera ko yemeye icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, akanagisabira imbabazi. Ariko ngo hari icyirengagijwe cyaba ishingiro ryo kumugabanyiriza igihano kugeza ku cyo hasi gishoboka.
Yagize ati; “Mu by’ukuri ku bigendanye n’icyaha urukiko rwampamije, cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse bangabanyiriza n’ibihano ariko ahari hari ikintu bashobora kuba barirengagije, wenda mwebwe mwashingiraho muri runo rukiko, mukaba mwakongera kungabanyiriza kugira ngo mbashe gusubira muri societe nyarwanda. Icyaha cyo naragikoze, ndabyemera, nanabisabiye imbabazi, bikaba ari yo mpamvu na bo bashingiyeho bangabanyiriza.”
Ku cyo avuga cyirengagijwe, Nsengimana yavuze ko tariki ya 17 Ukuboza 2019, we n’abandi bagera kuri 400 bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), abasirikare b’iki gihugu babashyikiriza Leta y’u Rwanda, ibajyana mu kigo cya Mukambira, barahava bajyanwa mu cya Mutobo.
Yavuze ko hashize ukwezi, yavanwe i Mutobo kugira ngo aburanishwe, yibwira ko hari ibindi byaha akurikiranweho kurenza abasigaye muri iki kigo, ati: “ariko nsanga ni kiriya cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, nsanga rero nta tandukaniro nari mfite hamwe n’abandi, kuko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, abandi ahubwo ni cyo cyabaheshaga uburenganzira bwo gusubizwa mu buzima busanzwe.”
Nsengimana yasabye urukiko gusuzumana ikibazo cye ubushihozi, mu gihe bitashoboka ko asubizwa mu buzima busanzwe nka bagenzi be, akabaganyirizwa igihano, kikagera ku cyo hasi cyane gishoboka.
Icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba ni cyo cyonyine urukiko rukuru rwahamije Nsengimana. Rwamuhanaguyeho ikindi yashinjwaga cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye igifungo cy’imyaka 20. Nabwo bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru.


