Gusomya umwana inzoga ngo ‘atazaba imbwa’ ni icyaha_Dr Murangira

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’urwego rw’igihhugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha bikorerwa abana, birimo icyo kubagaburira inzoga.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi TV, Dr Murangira yavuze ati: “Guha umwana inzoga cyangwa itabi. Kera sinzi niba n’ubu ngubu bikiriho. Ugasanga asomye ku muheha, arafashe aramuhereje ngo ari gucurika inzoga. Reka reka reka!”

Umuvugizi wa RIB yamenyeshejwe ko hari ababyeyi usanga basomesha abana babo ku nzoga, bababwira ngo “Nywa utazaba imbwa”, asubiza ko nabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Dr Murangira yagize ati: “Ubwo rero naba umusinzi usange umurenganyije. Ni icyaha! No kumusomyaho rimwe, uba wamuhaye inzoga. Yego ni icyaha, guha umwana intama n’ubwo cyaba igitonyaga. Gusomya umwana ku itabi n’ubwo ryaba umwotsi umwe ni icyaha.”

Mu bindi byaha yasabye abaturarwanda kwirinda harimo: gusambanya umwana, kumuhoza ku nkeke, kumuta cyangwa kumutererana, kwambura umwana ababyeyi, kumushora mu bikorwa bya siporo bibangamiye ubuzima bwe no kwirengagiza inshingano za kibyeyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *