Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 31 Mutarama, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu abantu batandatu bari mu mutwe w’ingabo witwa RUD-Urunana, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gutegura ibitero by’iterabwoba byibasiye abaturage.
Ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku ya 5 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze. Nibura abantu 15 bahasize ubuzima, 14 barakomereka, imitungo irasahurwa cyangwa irasenywa.
Ababonye igihano kinini ni; Selemani Kabayija, wari wungirije uwari uyoboye icyo gitero, Theoneste Habumukiza, Emmanuel Hakizimana, Alex Ndayisaba, Fidèle Nzabonimpa, na Jean Damascène Ntigurirwa.
Aba baregwa bahamwe n’ibyaha bitatu; kwinjira mu mutwe witwaje intwaro utemewe, kugerageza gukoresha intambara mu gukuraho guverinoma iriho, n’iterabwoba (harimo ubwicanyi, kwibisha intwaro n’ibindi).
Bari mu itsinda ry’abantu 38 bo mu mutwe wa RUD-Urunana, urubanza rwabo rukaba rukomeje mu rukiko rwa gisirikare.
Mu gusobanura impamvu bahisemo igihano kinini kuri iri tsinda ry’abantu batandatu, abacamanza bavuze ko abo bantu bagize uruhare rutaziguye mu gitero cy’iterabwoba cyateje urupfu kandi nk’uko amategeko abiteganya, bihanishwa igifungo cya burundu.
Mu birego bitanu abaregwa bahuye nabyo, bakuriweho bibiri; byo kugambana na guverinoma y’amahanga bagamije gushoza intambara ku Rwanda no kwinjira mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Umucamanza wayoboye urubanza yasobanuye ko ibirego byavuzwe haruguru babihanaguweho hashingiwe ko nta mpamvu zihagije zo kubibashinja.


