Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yifashishije Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi we, Rosalie Gicanda agaruka ku mateka y’akarere.
Nk’uko bigaragara mu butumwa yashyize kuri Twitter, Gen. Kainerugaba yashyizeho amafoto abiri; imwe y’uyu mwami uri mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda, n’indi ya Gicanda.
Kuri aya mafoto, uyu musirikare yageretseho ubutumwa bugira buti: “Nyir’icyubahiro Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi we Rosalie. Amateka yacu ni maremare kandi arimbitse muri aka karere.”
Mutara III Rudahigwa wimye ingoma mu 1931 agatanga mu 1959, yagizwe Intwari kuko yaharaniye ubwigenge bw’u Rwanda, akanakuraho umuco w’ubuhake.
Umwamikazi we Gicanda yari uwa kabiri nyuma yo gutandukana na Nyiramakomari. Yiciwe i Butare mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntabwo Gen. Kainerugaba yasobanuye iby’aya mateka, gusa ubu butumwa bwaba bwunganira ubwo amaze iminsi atangaza ku Rwanda, avuga ko abatuye ibihugu byombi bafitanye isano ikomeye.
Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yatangiye kubutangaza nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama 2022, rwabaye impamvu nyamukuru y’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryabaye kuri uyu wa 31 Mutarama.

2 Responses
Gen. Kainerugaba yifashishije Rudahigwa n’Umwamikazi Gicanda yiyibutsa amateka
Ndabona nta gitangaje kirimo. Muhoozi akomeje guhishura amasano ari hagati ye na Prezida Kagame. Akari kera tuzanamenya icyo “uncle” ivuga: niba ari Kagame ukomoka i Bugande cyanga ari Museveni ukomoka mu Rwanda. Yagize ati: “Amateka yacu ni maremare kandi arimbitse muri aka karere”. Bivuze byinshi
kuri buri wese ushaka kwumva. Naho kwibuka Rudahirwa na Gicanda byo ni ibisanzwe mu mulyango!