Umudage ukomoka muri Romania, Andreas Andrei Spiers uherutse gutangaza ko yababajwe n’uko yavuye mu Rwanda adatoje Rayon Sports, yahawe akazi k’ubutozi na Gor Mahia FC, ikipe y’ubukombe muri Kenya.
Ibicishije ku rubuga rwayo, Gor Mahia yemeje aya makuru ndetse n’umutoza uzamwungiriza. Iti: “Nk’ikipe, twemeje Umudage Andreas Spiers nk’umutoza mushya wacu. Azungurizwa na Michael Nam.”
Spiers yatoje APR FC yo mu Rwanda kuva mu mwaka w’2013 kugeza mu 2014, ayihesha igikombe cya shampiyona, ayigeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA yatsinzwemo na Vitalo FC yo mu Burundi.
Yari yarageze mu Rwanda mu 2007, yaroherejwe na Guverinoma y’u Budage ngo aze afashe abafite impano yo gukina umupira w’amaguru.
Spiers yabaye umujyanama mu bya tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA no muri APR FC, iyi kipe y’ingabo imugirira icyizere, imuha inshingano yo kuyitoza.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com mu ntangiriro za Mutarama 2022, Spiers yavuze ko ubwo yavaga muri APR FC, yababajwe n’uko yasubiye iwabo adatoje Rayon Sports. Icyo gihe yanagaragaje ko atazuyaza mu gihe iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yaba imuhaye aka kazi.
Yagize ati: “Ubwo navaga muri APR, hari uwambwiye ngo waje muri Rayon Sports ariko nahise nkomereza ahandi ariko ndacyari umutoza ufite ubushobozi. Rayon Sports ishatse ko nyitoza ntabwo byaba ari akazi gusa ahubwo byanamfasha gusigira urwibutso Abanyarwanda nk’uko nabyifuza. Nakunze abafana bayo bayikunda kandi ukabona ko bitanga.”
Gor Mahia FC Spiers agiye gutoza ifite ibikombe 16 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya.


