Musanze: Inzitiramibu zidahagije, impungenge z'uko malaria yashinga umuzi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko kuba barimo guhabwa inzitiramibu zidakwiye uburyamo bafite mu ngo zabo ari kimwe mu bishobora gukomeza gutiza umurindi indwara ya malariya ikomeje kwibasira benshi muri iki gihe.
Muri ibi bihe abaturage barimo guhabwa inzitiramibu na Minisiteri y’ubuzima hirya no hino mu gihugu kubera indwara ya Maraliya imaze kongera kubura umutwe nyuma y’aho leta yari yarihaye ingamba zo kuyirwanya ariko bikaza kugaragara ko bitakunze kubera impamvu nyinshi zitandukanye zirimo n’inzitiramibu zitujuje ubuziranenge zahawe abaturage mu myaka yashize.
Kuri ubu abaturage barimo guhabwa inzitiramibu nshyashya mu karere ka Musanze baravuga ko barimo guhabwa inzitiramibu nkeya ugereranyije n’izo basabye ndetse n’uburyamo bafite mu ngo iwabo, bakavuga ko kuba n’ubundi ntacyo byabamarira kuko inzitiramibu imwe utayiraranamo n’umuryango wose ndetse n’umushyitsi wagusuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyirakamana utuye mu kagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza aragira ati: “Ikibazo dufite njyewe mfite amariri atatu mu nzu none mbonye inzitiramibu imwe kandi Maraliya ni nyinshi nonese ubu basaza banjye tuzajya turarana? Njyewe rwose iyi nzitiramibu abayobozi bampaye ngiye kuyibasubiza nzigurire iyanjye”.
Mugenzi we Kampire nawe yagize ati: “Natse supanet ebyiri none kugeza ubungubu bampaye imwe yonyine, niba bampaye Supanet imwe ndayishyira ku buriri bwanjye abana bo basigarire aho; Ubwo se ndaba nkemuye iki? tuzajya turarana se? Ubwose umushyitsi naza imibu ikamurya azagaruka ko twe tunaturiye n’ igishanga?
Si aba baturage bonyine basangiye iki kibazo kuko bigaragara ko gihuriweho n’abaturage batari bake baganiriye na bwiza.com, Niyibizi Hemedi umwe mu bajyanama b’ubuzima bakorana n’ikigonderabuzima cya Muhoza mu mudugudu wa Giramahoro mu kagari ka Mpenge, akaba ari nabo bagira uruhare mu kubarura abaturage bakeneye inzitiramibu we avuga ko banditse umubare w’inzitiramibu umuturage akeneye hakurikijwe amakuru yatanze.
Yagize ati: “Mu by’ukuri uko byagenze, umuntu ariguhabwa inzitiramibu hakurikijwe amakuru yatanze. Kuko tubarura twabazaga buri muntu inzitiramibu afite, izigikoreshwa, izacitse, ndetse n’izangiritse icyo gihe tukabara izo akoresha tugakuramo izigikoreshwa tukandika izisimbura zazindi zitakiri nzima.
Ikindi kandi hari n’izindi zatanzwe muri 2015 kuko zimara imyaka 5 ntabwo twamuha izindi kandi izo ziba zikiri nzima hari kandi n’ababyeyi batwita bakabaha inzitiramibu bagiye kwipimisha cyangwa babyaye izo nazo tuzikura muri wa mubare kuko iba ikiri nzima kandi iba ikoreshwa n’umuryango. Ibyo rero nibyo birimo gutuma bivovota ngo babahaye inzitiramibu nkeya kandi byaratewe n’amakuru bagiye baduha cyane ko tunagera mu ngo tukareba ko koko ibyo batubwiye ari ukuri”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Niyigena ThĂ©oneste, umuyobozi wungirije w’ikigonderabuzima cya Muhoza ari nawe ukuriye iki gikorwa cyo gutanga inzitiramibu mu mirenge ikorana n’iki kigonderabuzima, avuga ko inzitiramibu bahabwa ari izisimbura izashaje nyuma yuko bazihawe mu maka wa 2015 cyakora ngo Minisiteri yatanze inzitiramibu zihagije ku buryo hazongera gukorwa irindi barura abacikanwe n’abahawe nke bagahabwa izindi.
Kuri ubu Leta ikaba ikomeje ingamba zo guhashya indwara ya Malariya aho nyuma yo gutera imiti mu nzu kuri ubu Minisiteri y’ubuzima irimo gutanga inzitiramibu mu baturage ku buntu ku buryo nta muturage uzasigara atabonye inzitiramibu, nyuma y’uko bigaragaye ko uburyo bwo gutera imiti mu nzu yari yatangije (Spray) buhenda kandi bukaba busaba nyiri gutererwa kuba ahari ndetse akabanza no kwimura ibintu mu nzu ibintu abaturage bavuga ko bibagora cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
RAFIKI Felicien/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *