Burundi: Guverineri yaciye gucuruza ibigori byokeje

Sangiza iyi nkuru

Mu ibaruwa yandikiwe abayobozi ba za komini, guverineri w’Intara ya Rumonge (mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Burundi) yabujije kugurisha ibigori byokeje, asaba abayobozi ba komine gushyira mu bikorwa icyo cyemezo ariko icyo cyemezo cyamaganwa n’abacuruzi bato, benshi muribo b’abagore.

Icyemezo cya guverineri kirasobanutse neza, nta kugurisha ibigori byokeje, imyumbati n’isombe byemewe ahantu hahurira abantu benshi, ku nkengero z’umuhanda, aho imodoka zihagarara ndetse no mu tubari cyangwa ahandi. Iki cyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa Gatanu ushize mu Ntara yose ya Rumonge.

Muri iyi baruwa, Consolateur Nitunga yemeza ko iki cyemezo kigamije kurengera umusaruro w’ubuhinzi mu gihe bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko ubu bucuruzi butunze imiryango myinshi ikennye.

Abagore bafite amikoro macye bafata inguzanyo nto muri bigo by’imari mu murwa mukuru w’intara kugirango bakore ibikorwa nk’ibi bibyara inyungu nke kugirango bibafashe gukemura ibibazo by’imiryango yabo nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ivuga.

Ati: “Twabonye inyungu nkeya ituma twohereza abana bacu ku ishuri. Bamwe muri twe bashoboye kwishyura amafaranga yo kwivuza, kugaburira abana no kwishyura ubukode. ”

Abandi bagore bibaza impamvu zaba zaratumye guverineri afata icyemezo nkicyo.

Aba bacuruzikazi bagira bati: “Ku ruhande rumwe, abayobozi bakuru b’igihugu barahamagarira abaturage gukora cyane kugira ngo umusaruro wiyongere, ku rundi ruhande, guverineri wacu afata ingamba zitubuza gukora kugira ngo dutunge imiryango yacu. Ntibyumvikana. ”

Ibi biravugwa mu gihe Perezida Ndayishimiye ashimira byimazeyo abantu bakunda kurya ibigori byokele kugirango babone igihe kinini cy’akazi aho kugahagarika bajya muri za resitora kurya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *