Kenya: Abaturage bari kwihakana igihugu ngo babone amaramuko mu mpunzi ziriyo

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya yatangajwe ko ihangayikishijwe n’abaturage bayo bajya kujijisha bakiyandikisha mu mpunzi z’abanyamahanga ziri muri kiriya gihugu kugira ngo na bo babone amaramuko.
Inkuri itangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muii kiriya gihugu ivuga ko umubare w’aba baturage b’Abanyakenya bajya kwiyita impunzi mu nkambi ya Daadab ibamo impunzi z’Abanyasomalia umaze gutera impungenge kuko ugenda wiyongera umunsi ku wundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’umutekano zo muri kiriya gihugu zigaya iyi myitwarire zivuga ko iyo umuntu ajijishije muri buriya buryo nubundi birangira abaye impunzi burundu kuko aba yaramaze kwiyandikisha ari ku rutonde rw’abafashwa byongeye agahabwa ibyumweru bitarenze 2 gusa byo kuba yamaze kuba impunzi yuzuye bivuze ngo ntibaba bakitwa abaaturage ba Kenya.
Aba baturage ngo bajya muri ziriya mpunzi bakurikiyeyo amafaranga ndetse n’ibiryo bihabwa impunzi mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Izi nzego zivuga ko ari ugusebya igihugu kuko abajya kwiyandikisha nk’impunzi kandi bari mu gihugu cyabo bahabwa igihe gito cyo kuba bamaze kwemeza ko batakiri abenegihugu bityo zikavuga ko bene aba bantu bashobora no kugirira nabi igihugu cyabo kuko baba bamaze kukihakana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo imiryango mpuzamahanga n’abandi bafite impunzi mu nshingano nta kibazo bagaragaza kuri iki kibazo cy’abaturage ba Kenya bajya kwiyita impunzi, iki gihugu kiravugwamo ikibazo cy’ubutayu n’ubwumagare bukabije bugenda bukura umunsi ku munsi ku buryo abaturage basonza ndetse bakanasuhukira mu bindi bihugu kubera inzara.
secheresse/bwiza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru