Ese koko ikibazo cy'umwanda uvugwa mu barimu cyaba ari ukuri?
Leta y’u Rwanda irasaba abarezi hirya no hino mu gihugu kurwanga umwanda ku mubiri, mu myambaro, aho baba n’ahandi hatandukanye. Ibi bikaba ari bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu muhango wo gusoza itorero ry’abarimu mu karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017 . Mu ijambo rye yagejeje […]
Kenya: Abatavuga rumwe na Kenyatta bakoze ihuriro ryo kumukura ku butegetsi
Abatavuga rumwe ya leta ya Kenya bashyizeho ihuriro ry’abayobozi batandukanye b’amashyaka, iri huriro rikaba rigamije gukorera hamwe hagamijwe guhirika Perezida Kenyatta ndetse n’umwungirije William Rutto . Iri huriro ryakozwe kuri uyu wa 11 Mutarama 2017 I Nairobi, rikaba rigizwe na Musalia Mudavadi, umuvugizi wa Amani National Congress; Kalonzo Musyoka, umuvugizi wa Wiper movement; Raila Odinga, […]
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. Ababikurikiranweho ni Baziyaka Marcel, ufite imyaka 31 y’amavuko na Habimana Daniel, ufite imyaka 31 y’amavuko. Ubanza (Baziyaka) yafatiwe mu cyuho ku itariki 9 Mutarama, uyu mwaka, agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u […]
Amahirwe make atumye Hakizimana Muhadjir arata umukino wa APR FC na Rayon Sports
Mu gihe ikipe APR FC yiteguye imikino irimo n’uwo izacakiranamo na Rayon Sports, umukinnyi wayo ukina imbere Hakizimana Muhadjir, ku bw’ibyago ntabwo azitabira iyi mikino. Uyu musore Hakizimana Muhadjir wa APR FC, ngo agiye kumara ibyumweru 6 adakandagizi ikirenge mu kibuga nyuma yaho imvune ye ikomeje kumubera agatereranzamba. Mu myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri […]
Umuraperi JDC yagarutse ku mvune z’abahanzi mu ndirimbo yakoranye na Umutare Gaby
Umuraperi ukizamuka muri muzika nyarwanda, Irankunda Jean de la Croix, ukoresha amazina ya JDC yashyize ahagaragara indirimbo yakoranye n’umuhanzi umaze kubaka izina ndetse ufite abafana batari bacye, Umutare Gaby, indirimbo wumva ukumva ko mu Rwanda hari abana bafite impano nubwo rimwe na rimwe birengagizwa. Ubwo yaganiraga na Bwiza.com, JDC yadusubiriyemo muri macye urugendo rwe muri […]
Dore impamvu abagabo benshi babyukana igitsina cyafashe umurego buri gitondo
Abantu benshi biganjemo abagabo n’abasore bakunze kubyuka mu gitondo cya kare igitsina cyabo cyafashe umurego udasanzwe. Gusa ibi bigaragara kenshi ku bantu b’igitsinagabo nubwo abenshi badasobanukirwa ikiba cyabaye ku mubiri wabo kuko usanga hafi ya buri gitondo bafite impinduka ku bice by’umubiri wabo bimwe na bimwe. Ibi si uburwayi nk’uko bamwe bakunze gutekereza ko haba […]
Umucyo w’ukuri ni uwuhe?
“Yaguhaye Ikiruta Byose” “Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16. Birashimishije guhishurirwa urukundo Imana yadukunze itagendeye kubyiza dukora, ikaduha Umwana wayo, mugihe ikiremwa muntu cyari mu kaga ko kurimbuka bitewe no kwica amategeko y’Imana, bityo Imana ikabona ko turabo kurimbuka maze […]
“Ntituzongere kumva abarimu basambanyije abanyeshuri bigisha” PM Murekezi (AMAFOTO)
Guverinoma y’u Rwanda yasabye Abarimu bo mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’abo mu mashuri y’ubumenyingiro kwirinda ibyaha birimo gusambanya abanyeshurikazi, amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside bakanamaganira kure abakwirakwiza ibihuha bivuga nabi u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Anastaze Murekezi yabivuze kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 mu mpanuro yahaye aba barimu ubwo basozaga […]
Ibitaro bya Butaro byorohereza ingendo abarwayi ba kanseri babigana – Dr Habimana
Ibitaro bya Butaro ni ibitaro biherereye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru byatangiye gukora mu 2006 bishyira 2007 bitangira bikorera mu Kigo nderabuzima cya Ruhondo, bizanywe na Inshuti mu Buzima (Partners in Health) ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, ariko amazu ibitaro nyirizina bikoreramo yo akaba yaratangiye gukorerwamo muri Mutarama 2011. Ni […]
Ihene yabyaye umwana ufite isura nk’iy’umuntu-IFOTO
Ibrahim Basir, umuhinzi akanaba umworozi mu Majyepfo ya Malaisie, yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’umwana w’ihene ye yabyaye bagatungurwa no gusanga ufite isura nk’uy’umuntu. Uyu mugabo ngo asanzwe atuye mu gace ka Felda, avuga kandi ko uyu mwana w’ihene wahise upfa nyuma y’iminsi 10, gusa ku bwe avuga ko yatunguwe cyane. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ati: “ […]
Inyeshyamba zo mu mutwe w’ Abatalibani zatangiye kugira ibyo zisaba Donald Trump
Abatalibani boherereje Amerika amashusho bavuga ko perezida mushya Donald Trump ari we bashaka ko abegera bakaganira ku kibazo cy’imfungwa zabo zifungiwe muri Amerika bitaba ibyo izi ntagondwa zikagumana abagabo babiri zafashe bugwate guhera mu kwezi kwa Kamena 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Videwo yashyizwe ku rubuga rwa twitter rw’intagondwa z’Abatalibani kuri uyu wa 11 Mutarama 2017 yerekana […]
Mu bigo by’imari byihariye bakora umurongo imbere ya gishe zitarimo abakozi
Abanyamuryango b’ibigo by’imari (amabanki) byashingiwe abakozi bihariye, bababazwa no gutinda guhabwa serivisi kandi hari abakozi bakabakiriye. Ibi bigo ni ibyashyiriweho guhemba no kuguriza abarimu n’iby’abakora ibirebana n’umutekano(Umwarimu SACCO na ZIGAMA CSS). Muri ibi bigo, usanga gishe nyinshi zitarimo abakozi, usibye mu minsi yo guhemba gusa. Ku ishami rimwe riri mu ntara y’Amajyaruguru, hari gishe umunani, […]
Umuhanzi Desire Luzinda, amaraso mashya mu rusengero
Abantu benshi bashobora kwibaza niba koko byashoboka ko uyu muhanzi wabiciye bigacika guhera mu myaka yashize mu gihugu cya Uganda, Desire Luzinda ashobora kuva mu muziki akajya kugarukira Imana mu rusengero. Biragoye kandi kwiyibagiza amafoto y’urukozasoni uyu muhanzikazi yagiye ashyira ahagaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa guhera muri za 2014.  Mu kiganiro […]
Ubwicanyi no gusambanya abagore ni bimwe mu byatumye Gen Ntaganda yitwa“Terminator”
-Kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe muri Ituli hagati ya 2002 na 2003 – Ubwicanyi ndengakamere – Gufata ku ngufu no guhindura abakobwa bato abacakara b’imibonano mpuzabitsina -Kwinjiza mu gisirikare abana bato Ibi ni bimwe mu byaha bishinjwa Gen Bosco Ntaganda, umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ubu ufungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye mu […]
Huye: Bitarenze 2017 umujyi ugiye kugarurwamo ibyishimo byahahoze
Umujyi wa Huye ugiye kugarurwamo ibyishimo byahahoze kuko byari izingiro ryo kugaragaza umuco n’ubukerarugendo bikanazana amafaranga. Umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste avuga ko ibyishimo byahoze i Huye hagiye gukorwa ibishoboka byose mu mwaka wa 2017 bikagarurirwa abahatuye n’abahagenda. Avuga ko byibura buri mwaka hagomba gutegurwa amarushanwa y’imikino n’imyidagaduro binyuranye kugirango hakomeze kwinjira amafaranga […]
Umugabo yatawe muri yombi yiba inkweto mu musigiti
Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Abdul Hakiim Matovu agerageza kwegeranya inkweto z’abari baje gusali mu musigiti ngo azitware. Ubwo uyu mugabo yaganiraga n’itangazamakuru, yisobanuye avuga ko atari yaje ekwiba izi nkweto ahubwo ko nawe hari ize yahaburiye zihenze mu bihe byashize bityo akaba yari agiye kwishumbusha atwara […]
Rubavu: Abakozi 60 bo ku rwibutso rwa Nyundo bamaze amezi 6 badahembwa
Abakozi 60 bakora ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu baratabaza nyuma yo kumara amezi 6 yose badahembwa. Umwe muri aba bakozi yabwiye itangazamakuru ko baje ku Karere ka Rubavu kwishyuza amafaranga yabo bamaze amezi 6 badahembwa ko ubuzima bubananiye bakeneye amafaranga yo gukoresha. Yongeyeho ko abana batakijya ku ishuri ndetse no […]
Perezida Nkurunziza yaba ari gutegura imperuka nk’iyo Theoneste Bagosora yateguriye Abatutsi
Mu ijambo Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yagejeje ku baturage b’iki gihugu yumvikanye akoresha amagambo ameze nk’ayakoreshejwe na Theoneste Bagosora wavuze ko agiye gutegura imperuka ku Batutsi bikarangira hakozwe jenoside muri 1994. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Theoneste Bagosora wahoze afite ipeti rya Coloneli mu ngabo za Habyarimana EX-FAR zatsinzwe na RPA, uyu Bagosora yivumburiye i Arusha nyuma […]
Ntidushobora kugira umutekano aharangwa ibiyobyabwenge- Mayor Mudaheranwa Juvénal
Abayobozi b’amadini akorera mu karere ka Gicumbi bashyizeho ihuriro aho, biciye mu ndirimbo zihimbaza Imana n’ivugabutumwa bakora ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, umuyobozi w’aka karere akaba yibukije ko nta terambere ryagerwaho hakirangwa ibiyobyabwenge. Icyemezo cyo gushyiraho iri huriro cyafatiwe mu nama mpuzamatorero yabaye ku italiki ya 10 Mutarama , ihuza abayoboke bagera ku 1500 […]
Kenya: Abaturage bari kwihakana igihugu ngo babone amaramuko mu mpunzi ziriyo
Leta ya Kenya yatangajwe ko ihangayikishijwe n’abaturage bayo bajya kujijisha bakiyandikisha mu mpunzi z’abanyamahanga ziri muri kiriya gihugu kugira ngo na bo babone amaramuko. Inkuri itangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muii kiriya gihugu ivuga ko umubare w’aba baturage b’Abanyakenya bajya kwiyita impunzi mu nkambi ya Daadab ibamo impunzi z’Abanyasomalia umaze gutera impungenge kuko ugenda […]
USA: Dylann Roof w’imyaka 22 wishe abirabura 9 abasanze mu rusengero yakatiwe icy’urupfu
Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri ushize bwakatiye igihano cy’urupfu umusore, Dylann Roof w’imyaka 22, wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica abirabura b’Abanyamerika 9 yishe abasanze mu rusengero muri Carolina y’Epfo mu 2015. Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’umucamanaza mukuru, Loretta Lynch, ivuga ko nta kintu gishobora kugarura ubuzima bw’abantu 9 bishwe n’uwo […]
Burera: Akarere karikungahaza mu bukode bw’inzu kambuye umuryango APADEC
Ubutaka bwanditse kuri APADEC Inyubako ni iza APADEC Amasezerano yasinywe na APADEC Amafaranga ajya kuri Konti y’akarere Akarere ka Burera ubu kagiye kumara umwaka kinjiza amafaranga y’ubukode bw’inzu zubatswe n’umuryango APADEC. Ni nyuma y’aho icyari ishuri ryisumbuye ry’uyu muryango riburiye abanyeshuri mu 2015, bake basigaye bakajyanwa ku kindi kigo i Butaro. Ikigo cyaje gukodeshwa na […]
Musanze: Inzitiramibu zidahagije, impungenge z'uko malaria yashinga umuzi
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko kuba barimo guhabwa inzitiramibu zidakwiye uburyamo bafite mu ngo zabo ari kimwe mu bishobora gukomeza gutiza umurindi indwara ya malariya ikomeje kwibasira benshi muri iki gihe. Muri ibi bihe abaturage barimo guhabwa inzitiramibu na Minisiteri y’ubuzima hirya no hino mu gihugu kubera indwara ya Maraliya […]