-Kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe muri Ituli hagati ya 2002 na 2003
– Ubwicanyi ndengakamere
– Gufata ku ngufu no guhindura abakobwa bato abacakara b’imibonano mpuzabitsina
-Kwinjiza mu gisirikare abana bato
Ibi ni bimwe mu byaha bishinjwa Gen Bosco Ntaganda, umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ubu ufungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye mu Buholandi, ibyaha yakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera ibyaha uyu mugabo avugwaho, byageze aho yitwa “Terminator” kubera ibyo ashinjwa yagiye akorera abaturage bamwirahira.
Umwe mu nararibonye mu bya politiki ndetse wanagiye akurikirana iby’intambara za Ntaganda haba muri CNDP no muri M23, yasobanuye iri jambo muri aya magambo:
Ati: “Iri jambo Terminator ubwaryo ushobora kurigenekereza uhereye kuri etmologie yaryo y’igifaransa “Terminer” rero iyi ikaba yaba inyito y’umuntu urangiza, Ruhorahoza, uhorahoza, usoza cyangwa se umuntu ufata umwanzuro wa nyuma,…uyu mugabo yari dangerous”.

Uyu mugabo wagiye uca mu mateka akomeye y’intambara kuva mu 1990 ubwo yinjiraga mu gisirikare cy’Inkotanyi, yararwanye akava aha akajya hariya ariko ibyo ashinjwa nibimuhama amateka ye azahita arangira nabi cyangwa arangirirre muri Gereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe uyu mugabo anashinjwa kwinjiza mu gisirikare abana bato, bitangazwa kandi ko hari ibyo yabizezaga birimo no kubona abagore mu buryo bworoshye.
Aho ngo yagize ati: “Iyo uri umusirikare, ubona umugore ku buntu, buri kimwe cyose kiba ari ubuntu”.
Kubera ibikorwa bibi azwiho yiswe amazina menshi, Bosco Ntagenda, Bosco Baganda, Bosco Taganda, The Terminator, Jean Bosco Ntaganda, … aya mazina akaba anagaragara kuri wekipedia, bamusobanura nk’umusirikare wari mubi cyane.
Bosco Ntaganda ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe muri Ituli hagati ya 2002 na 2003 ubwo yari mu mutwe witwaga FPLC (Forces patriotiques pour la libération du Congo).
Uretse ibi kandi ashinjwa ubwicanyi, gufata ku ngufu no guhindura abakobwa bato abacakara b’imibonano mpuzabitsina akanabagabiza abasirikare yayoboraga, nk’uko byanagaragaye mu ijambo yababwiraga ko nta musirikare ubura umugore w’ubuntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byaha, ashinjwa ni ibyo yakoze mu bushyamirane hagati y’amoko y’aba Hema barwanaga n’aba Lendu bapfa kugenzura Intara ya Ituli, Intara ikungahaye kuri zahabu n’ubwo yari umuyobozi w’igice kimwe cya m23, intambara zaguyemo imbaga.

Nyuma Ntaganda yinjiye mu mutwe wa M23 kuva mu 2012 mbere y’uko uyu mutwe ucikamo ibice, icye n’icya Gen Sultani Makenga, gusa icye kigatsindwa agahungira muri Ambasade ya Amerika i Kigali ari nayo yamwohereje i La Haye muri Werurwe 2013.
Urubanza rwe rwagombaga gutangira tariki ya 7 Nyakanga 2015 ariko ruza kwimurirwa muri Nzeli. Aho afungiye yari yashyiriweho amategeko arimo kubuzwa gukoresha telefoni no kubuzwa gusurwa, gusa ku bwe yari yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara nk’uko byashimangiwe n’umwunganira, aho yagize ati: “Kugeza ubu umukiriya wanjye yahitamo gupfa aho kuba uko ari uyu munsi”.
Nyuma y’uku kwigaragambya, yemerewe gusurwa n’umugore we ndetse n’amakuru ngo abasha kuyabona ariko we ntacyo yemerewe gusohora.
Ubwo yagezwaga imbere y’uru rukiko, Gen. Bosco Ntaganda mu magambo make yahakanye yivuye inyuma ibyaha byose ashinjwa. Gusa umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko akaba yaraboneyeho gutangaza ko uru rubanza rugoye cyane ugereranyije n’izindi zose zabaciye imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


