Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Abdul Hakiim Matovu agerageza kwegeranya inkweto z’abari baje gusali mu musigiti ngo azitware.
Ubwo uyu mugabo yaganiraga n’itangazamakuru, yisobanuye avuga ko atari yaje ekwiba izi nkweto ahubwo ko nawe hari ize yahaburiye zihenze mu bihe byashize bityo akaba yari agiye kwishumbusha atwara iz’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abdul Hakiim Matovu nawe usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Isilamu, yavuze ko nta bushobozi afite bwo kugura izindi ndetse ko atagira n’aho kuba bityo asaba imbabazi avuga ko aramutse afunzwe atabona umwitaho kuko nyina asigaranye ashaje.
Polisi yatangaje ko ikibazo cy’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo n’inkweto mu misigiti kimaze gufata indi ntera muri uriya mujyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


