Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri ushize bwakatiye igihano cy’urupfu umusore, Dylann Roof w’imyaka 22, wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica abirabura b’Abanyamerika 9 yishe abasanze mu rusengero muri Carolina y’Epfo mu 2015.
Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’umucamanaza mukuru, Loretta Lynch, ivuga ko nta kintu gishobora kugarura ubuzima bw’abantu 9 bishwe n’uwo musore, yongeraho ko iki cyemezo cy’urukiko kizagira akamaro mu mujyi wa Charleston wabereyemo ubwicanyi no mu gihugu cyose.
Uyu musore wakatiwe kuwa mbere yari yasabye ko urubanza rwe rwakwigizwa inyuma ariko biterwa utwatsi n’urukiko nyuma yo kunanirwa kugaragaza impamvu zatuma rwigizwa inyuma. Yari yanasabwe gupimwa ngo harebwe ko nta kibazo cyo mu mutwe afite ariko we arabyanga nk’uko VOA dukesha iyi kuru ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dyllan Roof yashinjwaga ibyaha bigera kuri 35 birimo icyaha cy’amacakubiri gihanwa ku rwego rw’igihugu ari nacyo cyatumye akatirwa igihano cy’urupfu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


