Abanyamuryango b’ibigo by’imari (amabanki) byashingiwe abakozi bihariye, bababazwa no gutinda guhabwa serivisi kandi hari abakozi bakabakiriye. Ibi bigo ni ibyashyiriweho guhemba no kuguriza abarimu n’iby’abakora ibirebana n’umutekano(Umwarimu SACCO na ZIGAMA CSS). Muri ibi bigo, usanga gishe nyinshi zitarimo abakozi, usibye mu minsi yo guhemba gusa.
Ku ishami rimwe riri mu ntara y’Amajyaruguru, hari gishe umunani, ariko irimo umukozi ni imwe rukumbi. abakiriya banyamuryango basaga 20 bicaye mu ntebe, bari ku murongo bategereje ko uwo mukozi umwe abakira. Harimo abagore bazanye abana, barimo bararira, abandi baratembera iki cyumba batazi ibyabaye. Uwinjiye akeka ko nta kazi gahari. Hageze umukiriya baziho gukunda umucyo, abakozi bamuhimbye akazina ka “mbarege”, ngo kuko yigeze gushaka guhamagara abayobozi ababaza aho abakozi bari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu wahimbwe “mbarege”, avuga ko bitumvikana kubona muri gishe umunani hakora imwe. Agira ati “tuba twavuye mu misozi ya kure tugomba gusubirayo, wagera hano ugasanga harakora gishe imwe. Abakozi ukabashaka ukababura, ukibaza niba barafashe konji bikakuyobera”. Uyu mbarege kandi yemera ko mu gihe cyo guhembwa amagishe yose aba ari gukora, ariko ntiyumva aho bajya iyo ihemba rirangiye.
Hari abakeka ko ari ukurondereza akazi, nk’uko bivugwa n’umwarimu uhagaze mu busitani bwa SACCO. Ati “iyo tumaze guhembwa, ntumenya niba iki kigo kigira abakozi, kuko n’iyo tubaye benshi dukomeza kwakirwa n’uriya mudamu umwe. Nk’ubu maze iminota 45 kandi sindagerwaho”.
Bamwe mu bakozi n’abayobozi b’ibi bigo, bavuga ko iyo ihemba rirangiye haba hari raporo zikorwa, abakozi bamwe ntibagaragare muri gishe. Ngo hari n’igihe baba bazi ko nta bakiriya bari buze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ariko ntibihura n’ibyo abanyamuryango bavuga, kuko ngo hari abakozi baba babona bibereye ku matelefoni, abandi baganira, abandi basohoka batembera aho hafi.
Ibi bigo bifite abakiriya banyamuryango benshi mu gihugu, kuko inzego z’uburezi n’iz’umutekano zifite abakozi benshi. Mu gihe cyo guhemba abantu aba ari ikivunge, za gishe zose ziba zirimo abakozi kandi bagakora amasaha menshi, kuko ibi bigo bifite amashami make, atarenze rimwe mu karere. Gusa hari aho usanga bifite ubufatanye n’imirenge SACCO imwe n’imwe ngo borohereze ababigana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


