La Haye: Kabuga Felicien azongera kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Gashyantare, urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko mpanabyaha (IRMCT) ruzakomeza iburanisha ry’ibanzirizarubanza ku Munyarwanda Félicien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, aheruka kwitaba urukiko ku ya 6 Ukwakira 2021. Ubu afungiye i La Haye mu Buholandi, ari naho hazabera iburanisha.

Umucamanza lain Bonorny uzaba uyoboye uru rubanza mu itangazo rye yavuze ko kuri uyu wa Kane, itariki 03 Gashyantare saa mbiri n’igice ari bwo urubanza ruzakomeza mu cyumba cy’urukiko cy’ishami rya IRMCT rya La Haye.

Icyakora, nk’uko umucamanza abivuga, Kabuga ashobora guhitamo kwitaba akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa video conference cyangwa agahitamo kugaragara mu rukiko.

Nyuma yo guceceka mu rukiko ubwo yagaragaraga bwa mbere mu rukiko ku ya 11 Ugushyingo 2020, Kabuga yahakanye icyaha, kuri ubu akaba afungiwe i La Haye kuva ku ya 26 Ukwakira ubwo yimurwaga nyuma yo gufatwa kwe.

Kabuga aregwa icyaha cya jenoside, kuyobora no gukangurira rubanda gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, no gutoteza ku mpamvu za politiki, gutsemba, n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *