img-20220202-wa0051.jpg

PM Ngirente yagarutse ku ruhare rukomeye rwa UAE mu iterambere ry’ubukungu rw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Dr Ngirente yabivuze kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022 mu gihe yayoboraga inama y’u Rwanda y’ishoramari yabereye i Dubai, mu gihe iki gihugu kirimo kumurika ibikorwa byacyo mu imurikabikorwa rya Dubai Expo 2020.

Yavuze ko u Rwanda na UAE bifitanye umubano umaze igihe by’umwihariko ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, wagiye ukomera uko ibihe byagiye bitambuka.

Dr Ngirente yagize ati: “UAE ubu ni umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda mu bucuruzi, bwari bufite agaciro ka miliyoni 900 z’amadolari ya Amerika kugeza mu 2020. Mu 2020, ubucuruzi na UAE bwari bwihariye ikigero cya 20% muri rusange. Ubu bucuruzi bwazamutse mu gaciro inshuro 10 hagati y’2010 n’2020 na hafi inshuro 3 hagati y’2018 n’2020.”

Ku ruhare rwa UAE mu bukungu bw’u Rwanda, yagize ati: “UAE yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugendo rw’ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu ishoramari ritandukanye ryazanye impinduka mu nzego z’ubukungu.”

Mu rwego rwo gukomeza ubu bufatanye, Dr Ngirente yavuze ko ari ngombwa ko hashyirwaho imbuga nk’iyi nama yiga ku ishoramari, abo mu bihugu byombi bakaganiriramo byinshi birimo amahirwe yatuma ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi bitera imbere kurushaho.

Yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byihuta mu bukungu ku mugabane wa Afurika, kandi nk’igihugu cyanyuze mu mateka akomeye, bitanga icyizere cyo kongera kubaho no gukomera.

Dr Ngirente yababwiye ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka w’2035 rwazaba ruri mu bihugu byifashije, mu 2050 rukazaba ruri mu bikize, kandi ashingiye ku cyo imibare yerekana, arahamya ko ruri mu murongo mwiza wo kuyigeraho.

img-20220202-wa0051.jpg
img-20220202-wa0053.jpg
img-20220202-wa0054.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *