Rwanda-Uganda: Gen. Kainerugaba abona igihe cyinshi cyarapfuye ubusa kubera amakimbirane

Sangiza iyi nkuru

Lt Gen. Muhoozi Kaineruga uyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, abona amakimbirane y’igihugu cye n’u Rwanda yaratumye igihe cyinshi gipfa ubusa kandi cyarabaye kibyazwa umusaruro muzima.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi mu 2017 kubera impamvu z’umutekano na politiki, bituma imipaka ibitandukanya ifungwa mu 2019.

Kuva icyo gihe, abacuruzi n’abaturage bo mu bihugu byombi bakeshaga imibereho ubuhahirane bwambukiranya imipaka batatse ingaruka z’aya makimbirane, humvikana ihenda ry’ibicuruzwa, abandi bataka kubura abakiriya bari basanganwe.

Gen. Kainerugaba uheruka mu Rwanda mu rwego rwo gushaka uburyo aya makimbirane yakemuka, avuga ko iki gihe ibihugu byombi byagihombye, anashimira Imana kuba abayobozi babyo barashoboye gutera intambwe kugira ngo bayakemure.

Yagize ati: “Aya makimbirane hagati y’ibihugu byacu by’ibivandimwe yabaye ugutakara kw’igihe kunini cyane kwabayeho. Ndashimira Imana ko abayobozi bacu babiri bashoboye kureba hirya y’amakimbirane atari ngombwa, bagakemura ikibazo. Abantu ba Uganda n’u Rwanda ni bamwe!”

Uyu musirikare atangaje ubu butumwa nyuma y’aho u Rwanda rufunguye umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka 3 ufunze, tariki ya 31 Mutarama 2022, mu gihe ibihugu byombi bigikemura ibibazo bifitanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *