kandiho_birungi.jpg

Gen. Kandiho yemeza ko nta kibi yakoze cyamukuje muri CMI

Sangiza iyi nkuru

Uwari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho avuga ko nta kibi yigeze akora cyaba ryaratumye Perezida Yoweri Museveni amukura kuri iyi nshingano.

Nk’uko Daily Monitor ibivuga, Gen. Kandiho yabitangaje kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 ubwo yashyikirizaga ububasha umusimbura we, Maj. Gen. James Birungi.

Uyu musirikare mu gihe yari akiri kuri iyi nshingano, yashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu itotezwa ry’Abanyarwanda baba muri Uganda, ndetse byaketswe ko gukurwamo kwe kwaba gufitanye isano n’uruzinduko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba aherutse kugirira mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama.

Ibi yabihakanye, avuga ko ibyabaye bisanzwe kandi bidasobanuye ko hari ikibi yakoze. Yagize ati: “Ndagira ngo nshyire mu mucyo ibi ngibi; ni ihindurwa ry’inshingano risanzwe kandi navuyemo nta mateka mabi mfite. Warakoze Bwana Perezida wampaye inshingano nshya, nzayikora neza mu bumenyi n’ubushobozi byanjye.”

Ubwo yamukuraga ku buyobozi bukuru bwa CMI, Perezida Museveni yagize Gen. Kandiho umuyobozi w’urwego rwa Uganda rushinzwe gukurikirana ikibazo cy’umutekano muri Repubulika ya Sudani y’Epfo.
kandiho_birungi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *