Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko buri gusaba ubutabera bwa Kenya kohereza Nathan Lloyd Ndung’u uherutse gufatirwa i Nairobi nyuma y’igihe kinini yari amaze ashakishwa kubera ibyaha by’uburiganya ashinjwa.
Nathan Lloyd washinze ikigo cya DN International cyubakaga inzu zo guturamo, yahunze u Rwanda mu mwaka w’2011 nyuma yo gukekwaho kurya amafaranga ya bamwe mu bagiranye amasezerano yo kububakira, ntayasohoze.
Soma inkuru irambuye kuri iyi ngingo https://bwiza.com/?Kenya-Ushinjwa-uburiganya-mu-mushinga-w-amazu-yo-guturamo-mu-Rwanda-yafashwe
Polisi ya Kenya yamutaye muri yombi mu cyumweru gishize, avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yarahungiye akaba anahafite ubwenegihugu, ashyikirizwa urukiko tariki ya 2 Gashyantare 2022, kugira ngo rwemeze niba yafungwa cyangwa akarekurwa by’agateganyo.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yatangarije The New Times ko bari kuvugana na Kenya ku buryo Nathan Lloyd yakoherezwa, cyane ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.
Yagize ati: “Dufitanye ubufatanye mu by’ubutabera na Kenya. Hashingiwe ku muryango w’ubushinjacyaha wa EAC, imwe mu ntego duhuriyeho ni ukurwanya icyaha by’umwihariko iby’ubukungu mu karere. Ku bw’ibyo twizeye ko ubusabe bwacu bwo kumwohereza buzubahirizwa.”
Nkusi yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi uyu mufungwa mu 2018. Ati: “Twishimiye ko yafashwe kandi tugiye gukorana n’ubutabera bw’i Nairobi kugira ngo turebe ko ubusabe bwacu bwagerwaho.”
Mu rukiko rw’i Nairobi, ubushinjacyaha bwa Kenya bwagaragaje ko bufite umugambi wo kumwohereza mu Rwanda nyuma y’iminsi 21bumusabira ko yaba afungwa by’agateganyo. Ariko Nathan Lloyd we asaba kuba afunguwe.


