Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aribaza niba koko umuntu ufite impamyabumenyi y’ikirenga ‘Doctorat’ uhembwa amafaranga 200,000 ku kwezi aba yarize.
Ni ikibazo yibarije mu nama yamuhuje n’urubyiruko rukora ishoramari, yabereye kuri sitade Intwari kuri uyu wa 3 Mutarama 2022.
Yasabye urubyiruko gukora kugira ngo rwiteze imbere, agera aho agereranya ubumenyi bwa bamwe n’amafaranga binjiza. Yageze ku ufite ‘Doctorat’ maze agira ati: “Hari abantu bavuga ngo nize ibishuri byinshi, ndi Docteur. Ugahembwa ibihumbi 200 uri Docteur ? Bibaho ? Umudogiteri wemera guhembwa ibihumbi 200 aba yarize?”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ababara iyo yibutse umuntu wamutakambiye, amusaba akazi, amusobanurira ko yize amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’ubucuruzi, ariko amaze imyaka ine nta kazi agira.
Kuri uyu muntu, uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Ndamubwira nti ‘iyo aba njyewe’, nari guhita nca iyo diplôme.’ Kwiga hautes études commerciales, ukananirwa gukereya akazi, iryo si ibara?”



2 Responses
Perezida Ndayishimiye yibaza ukuntu ‘Docteur’ yahembwa amafaranga 200,000
Mushireho ibiciro
Perezida Ndayishimiye yibaza ukuntu ‘Docteur’ yahembwa amafaranga 200,000
Mushireho ibiciro