Kabuga Felicien yongeye kuburana mu muhezo kubera ikibazo cy’ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Iburanisha ry’ibanzirizarubanza ku Munyarwanda Kabuga Felicien ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryakomereje mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu muhezo ku busabe bw’ubwunganizi.

Umucamanza uyoboye, Iain Bonomy, yamereye umwunganizi wa Kabuga witwa Emmanuel Altit icyifuzo cyo kumva urubanza mu muhezo, avuga ko ari ku mpamvu z’ubuzima butifashe neza bw’uregwa.

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Gashyantare, nibwo Kabuga yitabye urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umucamanza Bonomy yategetse ko urukiko rwakira indi raporo yuzuye ku buzima bwa Kabuga.

Nk’uko BBC ibitangaza, mu buryo butunguranye, igihe iburanisha ryatangiraga Kabuga yasabye ko umwunganira yahindurwa.

Kuva ku ya 26 Ukwakira, Kabuga ari mu maboko y’urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko rwa Arusha (IRMCT) ishami ryarwo rya La Haye.

Yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

Mu iburanisha ry’urukiko mu Gushyingo 2020, Kabuga yahakanye icyaha.

Aheruka kwitaba urukiko ku ya 6 Ukwakira 2021.

Kabuga aregwa ibyaha birindwi, harimo bitanu bijyanye na jenoside; itsembabwoko, ubufatanyacyaha muri jenoside, kuyobora no gukangurira rubanda gukora jenoside, kugerageza gukora jenoside no gucura umugambi wo gukora jenoside.

Ibindi birego birimo gutoteza no gutsemba, byombi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kabuga w’imyaka 87, azwiho kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari umucuruzi ukize kandi akaba umunyamuryango w’ibanze mu cyitwa Akazu (Agatsiko k’abantu bacye bavugaga rikijyana mu butegetsi bwateguye jenoside). Yabaye kandi perezida w’inama y’abanyamigabane ba Radio RTLM, yagize uruhare mu gushishikariza ubwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *