Museveni yavuze impamvu ikomeye yise umuhungu we ‘Muhoozi’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yise umuhungu we Muhoozi, kugira ngo azamuhorere mu gihe hari ikibi cyaba kimubayeho.

Museveni yabivuze ku wa Gatanu ubwo yatangirizaga umwaka w’ubucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Kampala.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47 y’amavuko, asanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umujyanama we mukuru mu bikorwa byihariye ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Ni we muhungu rukumbi Museveni yabyaranye na Madamu we Janet Kataha basanzwe bafitanye abana bane.

Museveni yavuze ko yamuhaye ririya zina kugira ngo azamuhorere. Perezida wa Uganda yageragezaga gutanga impamvu zirengera icyifuzo cye cy’uko abakurikiranweho ibyaha bikomeye muri Uganda batajya bemererwa kurekurwa by’agateganyo.

Ati: “Maze igihe ntongana kubera iki kibazo cyo kurekurwa by’agateganyo. Ni ubushotoranyi. Mu muco wanjye, iyo unkoshereje ubwoko bufite inshingano zo guhoora. Iyo ni yo mpamvu umuhungu wanjye ubwo yavukaga namwise Muhoozi bisobanura ukwihorera, kugira ngo nihagira ungomera azamporere.”

Perezida Museveni yakomeje avuga ko ubwo yafataga ubutegetsi yijeje abamutoye ko nta bwicanyi bw’akarengane, gusahura, gufata ku ngufu, ruswa, kunyereza umutungo wa Leta no gushotora abantu mu buryo bwo kubatuka bizongera kubaho muri Uganda.

Yavuze ko agendeye ku mategeko ya Mose [cyangwa Musa] yumva uwishe na we yagakwiye kwicwa.

Ati: “Wishe umuntu mu gihe gikwiriye, uhamwe n’icyaha. Niba wishe nawe uba ukwiriye gupfa. Ntabwo nemeranya n’igifungo cya burundu.”

Kuri ubu abakurikiranira hafi bavuga ko Muhoozi ari we Museveni ashobora kuzaraga ubutegetsi mu gihe azaba atagishoboye kuyobora Uganda.

Uyu mugabo yigeze gutangaza ko abona Opozisiyo ya Uganda isa n’ijagaraye cyane ku buryo afite ubushobozi bwo gutsinda abayigize mu gihe baba bahatanye mu matora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *