Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yamenyesheje urwego rw’ubucamanza ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze mu murwa mukuru, Kampala, yamagana itangwa ry’ingwate mu nkiko rikorwa hatitawe ku buremere bw’icyaha.
Ku wa 4 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza, Perezida Museveni yagaragaje ko atumva ukuntu abakoze ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi barekurwa by’agateganyo bitewe n’uko batanze ingwate.
We abona bidakwiye, kuko ngo ahubwo biba ari ubushotoranyi ku bakorewe icyaha, bushobora gutuma bihorera mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Tugomba kwemeranya ku byaha bitangirwa ingwate. Ubucamanza nabwo bufite ibibazo. Hari ibibazo biri mu bucamanza. Itegekonshinga rivuga ko ingwate ikwiye gutangwa. Umuntu arica mugenzi we, na we ukamurekura kuko yatanze ingwate, koko! Ntimushotore abantu, mudatuma bihorera.”
Kubera iki kibazo, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ari gukusanya abantu bazifatanya na we mu myigaragambyo izaba yamagana iyi ngwate. Ati: “Ndi gukusanya abantu. Mushobora kuzabona imyigaragambyo ikomeye hano i Kampala, izaba irimo abakungu binubira ubujura bukorerwa mu byaro. Barambiwe abajura. Bamwe barafungwa, bagafungurwa batanze ingwate.”
Mu myumvire ye, Perezida Museveni abona ko uwishe mugenzi we ndetse n’uwafashe ku ngufu nta kindi gihano bakwiye guhabwa, keretse kwicwa mu gihe uwagikoze yagihamijwe n’urukiko.



4 Responses
Perezida Museveni yemeje ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze
Ntabwo byoroshye
Perezida Museveni yemeje ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze
Ntabwo byoroshye
Perezida Museveni yemeje ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze
Ntabwo byoroshye
Perezida Museveni yemeje ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze
Ntabwo byoroshye