Umupfumu Rutangarwamaboko usanzwe ari umushakashatsi ku muco avuga ko yaterekereye ku nkenke ziri ku mbibi z’u Rwanda, asanga ibyarwo na Uganda bikirimo intambara n’induru n’ubwo umupaka wa Gatuna uherutse gufungurwa.
We avuga ko yafashe umwanya, atanga igitambo kugira ngo arebe ko ku mbibi u Rwanda ruhana n’u Burundi ndetse na Uganda hazabaho icyo yise ‘akeyuko’.
Mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media TV, Rutangarwamaboko yavuze ko akeyuko ku mupaka warwo na Uganda kaje, ariko ngo : “Haracyarimo urwijiji! Ni ukuvuga yuko ibintu bitakemutse ubwo, bibaye neza, ahubwo abantu bitege ko hashobora kuza n’ibindi. Mbibabwiye nk’Imandwa Nkuru.”
Abajijwe niba ibyo ‘bindi’ bizaba ari bibi, uyu mupfumu yasubije ati: “Winjyana kure shahu, ibyo nakubwiye nabikubwiye. Uzagende ubaze Nyirabiyoro ibyo yavuze. Icyiza ntabwo wamubona uyu munsi. Ibyo yavuze yarabivuze. Ntitubibona se?”
Yakomeje asobanura ati: “Urumva turatambye, hari igipfuye kugira ngo ibyitambikaga u Rwanda ku nkiko biveho. Byavuyeho rwose, twanashimye Imana n’abakurambere bacu kuko bakiriye igitambo cyacu. Ariko mu gutamba igitambo […] indagu rero zatugaragarije ko, n’ubwo hari ibyeyutse, harimo urwijiji, haracyarimo intambara, haracyarimo induru.”
Nk’uko bigaragara kuri shene ya Agacuma TV, Rutangarwamaboko yatuye iki gitambo tariki ya 29 Mutarama 2022 nyuma y’amasaha make Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko umupaka wa Gatuna ufungurwa tariki ya 31.

6 Responses
Rutangarwamaboko avuga ko yasanze iby’u Rwanda na Uganda bikirimo intambara n’induru
Iwo byaramucanze aba araguza imitwe

Uyu byaramucanze aba ateka imitwe aragura se are uko his excellence akinguye?

Uretse ikigoryi ntawe urabona uburyarya n ubugome biri hagati yabafitanye ikibazo dore ko rubanda barengana ntacyo bapfa …ibi nibyo president Evariste yahakanye kumugaragaro ati ntago tuzabana n iryarya ….