Kuri iki Cyumweru, itariki 06 Gashyantare 2022, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washoje inama ngarukamwaka wamagana “uruhererekane” ruherutse rwo guhirika ubutegetsi kwa gisirikare, bituma abantu batinya icyo umwe mu bayobozi mukuru yavuze ko ari “gusubira inyuma kwa demokarasi”, hafatwa n’icyemezo cyo gusubika impaka ku cyemezo cyo kugira Israel indorerezi muri uyu muryango.
Abayobozi bemeye guhagarika impaka ku cyemezo kitavugwaho rumwe cy’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Faki Mahamat, cyo kwemerera Israel, basubika itora ryashoboraga guteza amacakubiri.
Iki cyemezo cya Faki muri Nyakanga umwaka ushize cyamaganwe n’abanyamuryango bakomeye barimo Afurika y’Epfo na Algeria bavuga ko gihabanye n’amatangazo AU ikunze gusohora ashyigikira ukwishyira ukizana kw’Intara za Palestine.
Ibihugu byose byemeje gushyira iki kibazo kuri gahunda y’ibizaganirwaho mu nama itaha.
Mu nama yo ku wa Gatandatu, Faki yasobanuye impamvu y’icyemezo yafashe kuri Israel, avuga ko ibihugu 44 bigize uyu muryango bifitanye umubano wa dipolomasi n’igihugu cya Israel.
Yavuze kandi ko iki cyemezo “gihuye rwose” n’uko AU ishyigikiye igisubizo cy’ishingwa ry’ibihugu bibiri ndetse n’ubwigenge bwa Palesitine.
Ariko, Minisitiri w’Intebe wa Palesitine, Mohammed Shtayyeh, yasabye ko icyemezo cyo guha Israel uwo mwanya muri AU cyakurwaho, avuga ko “idakwiye guhemberwa” “ubutegetsi bwa apartheid”.
Ubusanzwe AU iha agaciro ubwumvikane, ariko ngo ntibisobanutse uko itora ryari kugenda, iyo bibiri bya gatatu bisabwa kugirango bihindura icyemezo cya Faki bigerwaho.
Ahubwo komite y’ibihugu bitandatu iziga iki kibazo, nkuko abadipolomate babitangarije AFP ku cyumweru.
Abadipolomate bavuze ko hamwe na Afurika y’Epfo na Algeria, iyi komite izaba irimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byashyigikiye iki gikorwa cya Faki, ndetse na Cameroun na Nigeria.
Perezida wa Senegal, Macky Sall, uzayobora AU muri uyu mwaka nyuma yo gusimbura Tshisekedi, yashimye uburyo uyu muryango witwaye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru, avuga ko “bizarinda umugabane gucibwa intege n’ingingo itari iy’imbere”.


