Kuri uyu wa Mbere, Cuba yujuje imyaka 60 imaze mu bihano by’ubukungu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagize ingaruka zikomeye ku mutungo w’igihugu cy’abakomunisiti kandi nta kimenyetso cyerekana ko byenda gukurwaho.
Ibi bihano byemejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy ku ya 3 Gashyantare 1962, ibihano byafashwe ku bucuruzi bw’ibihugu byombi byatangiye gukurikizwa nyuma y’iminsi ine. Ubuyobozi bwa Kennedy bwavuze ko intego yabwo yari ukugabanya iterabwoba ryatezwaga n’igihugu cy’ikirwa “nyuma yo guhuza imbaraga n’abakomunisiti.”
Kuva icyo gihe, ibihano bikomeje gukurikizwa nyuma y’imyaka mirongo itandatu, kandi abayobozi ba Cuba bavuga ko byangiza ubukungu bw’igihugu gifite ubukungu bubarirwa muri miliyari 150 z’amadolari nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Kuba ifite ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi mu myaka 30, n’ifaranga ryataye agaciro ku rugero rwa 70% ndetse n’ibura ry’ibiribwa n’imiti kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyibasiye cyane isoko nyamukuru ryinjiriza igihugu: ubukerarugendo.
Imirongo miremire ahagurirwa ibicuruzwa bya ngombwa imaze kumenyerwa, kubera ko ibiribwa bitumizwa mu mahanga byagabanutse kubera ububiko bwa leta bugabanuka.
‘Embargo ni virusi’
Abayobozi ba Cuba bakomeje gukwirakwiza ubutumwa buvuga ko “embargo na yo ari virusi” imaze amezi mu gihe bategura amamodoka, amapikipiki na moto kugira ngo bazenguruke igihugu bamagana ibihano.


