Kenya: Umunyemari Lloyd Ndung’u ushakishwa n’u Rwanda yarekuwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Gashyantare, urukiko rwo muri Kenya rwarekuye by’agateganyo umunyemari wo muri Kenya ufite ikigo gishinzwe guteza imbere imitungo itimukanwa, DN Interanational ushinjwa uburiganya mu mushinga wo kubaka amazu yo guturamo yakoze mu Rwanda mu myaka 10 ishize.

Nathan Lloyd Ndung’u, Umunyakenya ufite n’ubwenegihugu bw’Umunyamerika wari ufite DN International itakiriho, mu cyumweru gishize yafatiwe i Nairobi kubera ibirego by’uburiganya akurikiranweho mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burashaka ko uyu mugabo yoherezwa mu Rwanda kugira ngo abazwe ibyaha bivugwa ko yakoreye mu Rwanda.

Icyemezo cy’urukiko cyari giteganijwe gufatwa ku ya 4 Gashyantare cyimuriwe ku wa mbere, 7 Gashyantare.

Nk’uko amakuru abitangaza, kuri uyu wa Mbere yarekuwe by’agateganyo ku ngwate ya miliyoni imwe y’Amashilingi ya Kenya (hafi miliyoni 8.7 Frw).
Amakuru avuga ko kugeza kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gigiri, i Nairobi, ategereje ko arekurwa.

Uru rubanza rugomba gusubukurwa ku ya 28 Gashyantare.

Mu cyumweru gishize, Lloyd yatawe muri yombi ageze i Nairobi, bivugwa ko yari aturutse muri Amerika. Yari kuri rutonde rwa Interpol rw’abashakishwa nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi zashyikirijwe abategetsi ba Kenya mu 2018.

Muri 2017, abantu bahoze batanga ibikoresho cyangwa baguze amazu muri kiriya kigo batangiye ikirego gishya gisaba ko hishyurwa ishoramari ryakozwe mu guteza imbere umwe mu mushinga w’amazu wa DN International (Green Park Villas) mu Karere ka Gasabo, Kigali, utaruzuye.

Ku ya 3 Gashyantare, umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA), Faustin Nkusi, yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Turakurikirana uru rubanza, dufatanyije n’inzego z’ubutabera za Kenya kandi dufitanye imikoranire y’ubucamanza na bo.”

Mu 2007, DN International yahawe inguzanyo irenga miliyoni 800 na Fina Bank yo kubaka amazu 28, mu Murenge wa Masaka, Kigali.

Muri Mutarama 2010, DN International, yatangiye umushinga wo kubaka amazu arenga 50 yo guturamo yagombaga kurangira mu mpera z’uwo mwaka. Umwaka umwe nyuma yaho, Lloyd yarafashwe afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera i Kigali mbere yo ahunga igihugu muri uwo mwaka nyuma yo gutangiza iperereza ku birego by’uburiganya.

Mu Gushyingo 2011, byagaragaye ko abantu 19 barimo abayobozi bakuru ba leta baguye mu buriganya maze biyambaza Perezida Paul Kagame.
Ku ya 2 Gashyantare nibwo Lloyd yashyikirijwe urukiko rwa Nairobi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *